Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bashinzwe kurwanya ihohoterwa mu bitaro bitandukanye barangije amahugurwa

Ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru, harangiye amahugurwa y’iminsi 3 yateguriwe abapolisi  bashinzwe kurwanya ihohoterwa, bakaba baturutse mu bitaro 9 kugeza ubu bifite ishami rya Isange one stop centre mu Rwanda.

Bakaba barahuguwe ku gukora iperereza no kutica ibimenyetso by’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, uko bakira uwakorewe ihohoterwa, n’ibindi nk’uko byatangajwe n’umwe mu batanze aya mahugurwa Chief Inspector of Police (CIP) Modeste Gasore.

CIP Gasore akaba yavuze ko aba bapolisi ari ubwa 2 bahuguwe kandi aya mahugurwa akaba azakomeza ku bapolisi bazajya boherezwa mu bitaro bizaba bifite ishami rya Isange One Stop Centre mu Rwanda.

Inspector of Police (IP) Beatrice Uwizeyimana wari witabiriye aya mahugurwa akaba yaraje aturutse mu bitaro bya Nyagatare, yavuze ko mu bitaro bya Nyagatare, nk’uko bigaragazwa n’imibare, muri uku kwezi kwa Kamena hagaragaye ibyaha 30 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibindi birenga 100 bikaba byarahagaragaye kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera muri Gicurasi, ibyinshi byagaragaye bikaba ari ugusambanya abana.

IP Uwizeyimana akaba yavuze ko kuba hari abantu basigaye bazana ibibazo byabo ku bitaro, atari uko ibyaha byiyongereye, ahubwon ari uko abaturage bamenye uburenganzira bwabo kubera ubukangurambaga bahabwa.

Yasoje avuga ko bakuye ubumenyi muri aya mahugurwa buzabafasha gukora akazi kabo neza.