Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi barimo gukora ibizamini by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi

Guhera tariki ya 13 kugeza kuya 21 Ugushyingo,  abapolisi 695  bakorera hirya no hino mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali, barimo gukora ibizamini bitangwa n’Umuryango w’Abibumbye bizwi nka UN SAAT, mu ndimi z’amahanga. Ibi bizamini binyuranye bizatuma babona uburenganzira bwo guhagararira Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo  kubungabunga amahoro n’umutekano  hirya no hino ku isi,  mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN). Ibi bizamini bikaba birimo kubera  mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibirebana n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi bw’ Umuryango w’Abibumbye, Senior Superintendent (SSP) Toussaint  Muzezayo, yavuze ko umupolisi wemerewe gukora ibyo bizamini agomba kuba yaratsinze mbere ikizamini kiba cyarateguwe na Polisi y’u Rwanda.

Impamvu y’iki kizamini kibanza, ikaba ari mu rwego rwo gutanga abakandida b’ abapolisi bafite ubumenyi kurusha bagenzi babo ku byerekeranye n’ubwo butumwa. Ibi  bikabafasha kwitegura neza no kugira ubumenyi bwabafasha gutsinda ikizamini bakora gitanzwe n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye.

SSP Toussaint Muzezayo yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe gutanga abapolisi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bindi bihugu, ari uko rufite ubushobozi ndetse n’abapolisi bakaba barangwa n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo  n’imyitwarirere myiza mu kazi kabo.

SSP Toussaint Muzezayo akomeza avuga ko kuba u Rwanda rwohereza abapolisi mu butumwa, ari ishema ndetse n’inyungu ku gihugu cyabo. Ku mupolisi ubwe  bimufasha kumenyana n’abandi baturutse mu bindi bihugu bitandukanye akiyungura ubumenyi,ndetse n’imibereho ye ikarushaho kuba myiza biturutse ku byo bagenerwa mu gihe cy’ubwo butumwa baba barimo.

Kugeza ubu u Rwanda rwohereza abapolisi barwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu bihugu binyuranye nka Sudani mu Ntara Darfur, muri Côte d’Ivoire, muri Sudani y’Amajyepfo, muri Liberia, muri Mali ndetse no mu gihugu cya Haiti.