Abapolisi 10 bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, bari mu mahugurwa y’iminsi 5 yo gukoresha ibyuma bigezweho bipima umuvuduko w’iinyabiziga (Advanced Speed Laiser).
Aya mahugurwa ahabwa abapolisi bazahugura abandi bakorera muri iryo shami, akaba ari imwe mu ngamba ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryafashe mu kugabanya no kurwanya impanuka zo mu muhanda, dore ko inyinshi muri zo ziterwa n’umuvuduko ukabije w’abashoferi.
Ibi byuma (Advanced Speed Laiser) bifite ubusobozi bwo gupima umuvuduko w’ibinyabiziga, bigafata amashusho y’umuvuduko w’ imodoka, ndetse bikanafata nimero iranga ikinyabiziga, bitandukanye n’ibyari bisanzwe bikoreshwa kuko byo byerekanaga umuvuduko gusa.
Ibi byuma bikaba bizafasha mu gukemura amakimbirane no kutumvikana byabaga hagati y’umupolisi n’uwakoze amakosa, kandi ibyo bizajya bigaragaza bikaba bishobora gukoreshwa mu nkiko nk’ibimenyetso.
Umwe mu bapolisi bari muri aya mahugurwa Assistant Inspector of Police (AIP) Stanislas Nkurundungi, yavuze ko izi mashini zizabafasha gupima umuvuduko w’ibinyabiziga cyane cyane mu mihanda miremire, bikazarushaho kubahiriza umutekano wo mu muhanda, akaba yagize ati:”Ibyuma twakoreshaga mbere byapimaga umuvuduko gusa, bikaba byaratumaga umupolisi asobanura byinshi, cyane cyane iyo uwabaga afatiwe mu cyaha yahakanaga ko atagikoze.
Kandi koko ntibyabaga byoroshye kuko byo bitafataga amashusho ntibinafate nimero iranga ikinyabiziga”.
Kinyarwanda
English











