Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bari mu mahugurwa mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze baje i Kigali mu rugendoshuri

Itsinda ry’abapolisi 36 bari mu mahugurwa agenewe abapolisi bakuru bo mu rwego rwo hagati, ari kubera mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye I Musanze, kuva kuwa mbere tariki ya 2 Ukuboza bari mu rugendo shuri mu bigo bitandukanye bya Leta, aho babwirwa imikorere y’ibyo bigo, kugirango bazatunganye akazi kabo neza, dore ko bashinzwe gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ukuboza basuye ikigo gishinzwe iterambere (RDB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA). Aha hose bakaba barasobanuriwe imikorere y’ibyo bigo.

Ku munsi wabo wa 2 basuye Ikigo Isange one stop centre gishinzwe gufasha abakorewe ihohoterwa gikorera mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, basobanurirwa imikorere yacyo, imvo n’imvano y’icyo kigo, amoko y’ihohoterwa agaragara mu Rwanda, n’ubufasha baha ababagana.

Bavuye Kacyiru, berekeje ku kimihurura aho basuye urwego rw’umuvunyi, nyuma ya saa sita basura ubuyobozi bw’inama nkuru y’itangazamakuru (Media High Council).

Bakigera ku rwego rw’umuvunyi, bakiriwe n’umunyamabanga uhoraho ku rwego rw’umuvunyi Mbarubukeye Xavier, abasobanurira imikorere y’urwego rw’umuvunyi.

Mbarubukeye yashimye kuba Polisi yarahisemo kubasura aho yagize ati: “ Urwego rw’umuvunyi naPolsi y’igihugu, duhurira kuri byinshi kandi dusenyera umugozi umwe, kuko twese dukorera umuntu umwe ariwe Munyarwanda”.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana uyoboye iri tsinda, yishimiye uko bakiriwe aho yagize ati: “ Uru rugendo ni ingirakamaro, kuko bidufasha kumenya imikorere y’ibi bigo, tukamenya ubufasha baha ababigana, kandi natwe tukagira ishusho y’ibyo bigo, kuko natwe tuba tugomba kumenya ibibera muri ibi bigo nk’abanyarwanda”.

Aho bagiye hose, aba banyeshuri babajije ibibazo bitandukanye, basobanukirwa imikorere y’ibigo basuye.