Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bari ku masomo i Gishari bakoze urugendo shuri mu inteko ishingamategeko

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Werurwe niho abapolisi bitegura kuba aba ofisiye  basuye inteko ishinga amategeko ku Kimihurura mu karere ka Gasabo. Uru rugendoshuri rukaba rwitabiriwe  n’abanyeshuli 240 bakurikirana amasomo ya cadet Course.

Bakihagera bakiriwe na Depite H. Evariste Kalisa wo muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’umutekano mu nteko ishingamategeko washimangiye ko uru rugendo rufite akamaro kuko abapolisi bagomba kumenya amategeko uko ategurwa n’uko atorwa kandi bakayasobanurira abaturage. Yabasobanuriye uburyo inteko ikoramo n’inshingano zayo zirimo kwiga amategeko, kuyatora no gukurikirana ibikorwa bya guverinoma.

Yabasobanuriye kandi ingingo zimwe na zimwe  nk’ingingo ya 169 ireba ibijyanye n’umutekano hamwe n’ingingo yi 170 irebana n’ibyo Polisi ishinzwe. Yababwiye ko inteko nshingamategeko ifite imitwe 2 umutwe wa Sena ugizwe n’abasenateri 26 n’umutwe w’abadepite bafite inshingano zo guhagararira abaturage, gutora no gushyiraho amategeko. Abanyeshuri bari urugendo shuri bahawe umwanya babaza ibibazo bahabwa n’ibisubizo nyuma yaho batambagizwa ibice bigize inteko nshingamategeko basobanurirwa n’ibihakorerwa. Nyuma yaho kandi basuye uruganda  rwa East African rukora amakaro ruri mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba.

Umunyeshuri ukuriye abandi, Officer Cadet Kazungu Ronald  yavuze ko ibiganiro bahawe  n’ubusobanuro bwabanyuze kuko bizabafasha mu kazi kabo, no gusobanurira abaturage uburyo amategeko atorwa. Chief Superintendent of Police (CSP) David Rukika wari uyoboye abanyeshuri yavuze ko intego nyamukuru y’urugendo shuri ari gutuma abanyeshuri  bitegura kuba ba ofisiye  babasha gusura ahantu hatandukanye bakareba ibihakorerwa n’uburyo bakora bikazafasha gushyira mu bikorwa masomo baba barize. .

yongeyeho kandi ko bizabafasha guhura n’abafatanya bikorwa bakareba ibihakorerwa kandi nabo bikabaremamo ikizere bazifashisha mu gusobanurira abaturage no guteza imbere igihugu.