Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi, yasoje ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y'ibanze y'ibikorwa bya Polisi byihariye mu gucunga umutekano (Basic Police Special Forces course).
Ni amahugurwa yari amaze amezi atatu (3), mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter-Terrorism Training Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, yitabiriwe n'abagera kuri 833 barimo abapolisikazi 205.
IGP Namuhoranye yabashimiye kuba basoje amahugurwa, abibutsa ko urugendo batangiye ari urwo gushyira mu bikorwa no guteza imbere ubumenyi bahawe, bitwara neza kuko ari bwo buzagira umumaro kandi bugatanga umusaruro mwiza ku mutekano w’abantu n’ibyabo.

Yagize ati: “Uko muzitwara niko kuzagena umusaruro muzatanga n’inyungu izabagarukira. Urugendo murangije ni urugendo rw’amahugurwa ariko igihe gisigaye ni ugushyira mu bikorwa ibyo mwigishijwe. Umutekano w’abanyarwanda ni zo nshingano z’ibanze dufite, mugomba gukomeza kuwusigasira mwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma usubira inyuma.”
IGP Namuhoranye yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga, bubaha abayobozi babayobora bakubahiriza amabwiriza bahabwa, ariko banagisha inama ku byo badasobanukiwe mu rwego rwo kwirinda gukora ibinyuranyije n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda n’iz’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Ikigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana mu ijambo rye, yavuze ko mu gihe bamaze bahugurwa bahawe amasomo atandukanye abatoza imyitwarire myiza, ubufatanye, kwihangana no guhangana n’inzitizi mu gushyira mu bikorwa ibikorwa byihariye bya Polisi byo gucunga umutekano.
Yagize ati: “Bize amasomo atandukanye abaha ubumenyi n’ubushobozi bwo gutegura no gushyira mu bikorwa ibikorwa byihariye bya Polisi mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo; ubuhanga mu gukoresha intwaro mu bihe by’umutekano muke n’uburyo bwo kwambuka inzitizi zitandukanye, bakora n’imyitozo ikomeza umubiri; byose bigamije umutekano w’abaturage.”
ACP Safari yashimiye abasoje amahugurwa ku bwo kwihangana, ishyaka, n’ubwitange byabaranze, ashimira n’abarimu batanze amahugurwa ku murava, ubunyamwuga, n’ubwitange bagaragaza mu gutanga amasomo ndetse n’ ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga budahwema guha Ishuri y’ibikoresho, inama, n’ubufasha byose bifasha mu migendekere myiza y’amahugurwa.












Kinyarwanda
English











