Kuri uyu wa kane taliki ya 17 Ukuboza 2015, ku Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibyiciro bibiri by’abapolisi, uwo muhango ukaba wayobowe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda.
Amahugurwa ya mbere yari amaze amezi 5, yahuje abapolisi 32, akaba ari amahugurwa ajyanye n’iby’ubuyobozi mu kazi ka gipolisi, aya, akaba ari inshuro ya kane abaye; andi yo yari amaze amezi 6, yari ahuje abapolisi 40. Yari ay’ubugenzacyaha, aya akaba ari ubwa mbere abaye.
Asoza aya mahugurwa, DIGP Marizamunda, yavuze ko akazi ka gipolisi gafite imbogamizi nyinshi muri iki gihe, bityo gasaba ko umupolisi agomba kuba ahugukiwe n’umwuga akora, akaba ari muri urwo rwego bahawe aya mahugurwa.
Yagize ati:”Ubumenyi muvanye muri aya mahugurwa ntibuzabafasha mwenyine ahubwo bugomba no kugirira akamaro Polisi yose, mutegerejweho kuba umusemburo w’impinduka mu kazi mugiyemo, ibyo mwize bikabafasha kuba abayobozi n’abayoborwa beza kandi mukagenza ibyaha kinyamwuga.”
Yarangije abwira abarangije guhora biteguye gutanga serivisi yo mu rwego rwo hejuru no gukorana n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda. Yakomeje avua ko ubumenyi bahakuye buzatuma bashaka umuti w’ingorane zijyanye n’iterambere n’ikoranabuhanga ryihuta. Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuba ihora yiteguye kubafasha nk’abapolisi ngo bagere ku nshingano zabo.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), Commissionner of Police(CP) Felix Namuhoranye mu ijambo rye, yavuze ko amahugurwa y’ubuyobozi mu bya gipolisi yari agamije guha ubushobozi abayobozi bo mu rwego ruciriritse muri Polisi kugirango bahangane n’ibyaha biri hanze aha byiganjemo iby’indengamipaka nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, iry’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ibindi…; naho amahugurwa y’ubugenzacyaha yari agamije gutanga abagenzacyaha b’umwuga kandi babifitemo ubumenyi buhagije buzagirira akamaro Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati:”Iki ni ikimenyetso cy’ubwuzuzanye hagati y’aya mahugurwa, amwe yatanze abayobozi beza andi atanga abagenzacyaha b’umwuga, ibi byombi akaba ari ingenzi mu kazi ko kureba ko amategeko yubahirizwa, imwe mu nkingi za mwamba z’ubutabera.”
Yarangije avuga ko mu mezi atandatu ashize, abakurikiranye aya mahugurwa bakoze uko bashoboye, akaba yizeye ko ubumenyi bakuye mu masomo babonye azaba ingirakamaro kuri bo no ku gihugu muri rusange.
Abarangije aya mahugurwa yombi bahawe impamyabumenyi z’amasomo bakurikiye; hakaba haratanzwe n’ibihembo kuri batatu ba mbere bitwaye neza kurusha abandi muri buri cyiciro cy’amahugurwa.
Kinyarwanda
English











