Abapolisi 74 basezerewe muri Polisi y’u Rwanda harimo ba Komiseri ba Polisi 2, ba ofisiye bakuru na ba ofisiye bato.
Abo ba Komiseri basezerewe harimo Komiseri wa Polisi (CP) Steven Balinda, na Komiseri wungirije wa Polisi (ACP) Yoweri Ndahiro.
Mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro aba bapolisi wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Werurwe, ukayoborwa na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, yabashimiye uko bitanze mu kazi kabo, bitangira igihugu muri rusange, na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.
Akaba yagize ati: “ Mwaritanze igihe mwari ku rugamba rwo kubohora igihugu, kandi hari na bagenzi banyu bazize iyo mpamvu. Mwitanze uko mushoboye mu kubaka Polisi y’u Rwanda, ku buryo ubu yubashywe mu rwego rw’isi. Uyu muryango mwarimo ntimuwuvuyemo, kandi urukundo mwakundaga igihugu rugomba gukomereza no mu buzima mugiyemo.”
Yakomeje abasaba ko ubunararibonye bafite bazakomeza kubukoresha mu iterambere ry’abaturage.
Yasoje abizeza ko Leta izagumya kubatera inkunga aho bikenewe.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, yavuze ko aba ari intwari z’igihugu zitanze, kandi zitigeze zitererana na Polisi igihe cyose bamaze muri uwo murimo.
Aha IGP Gasana yagize ati: “Akazi mwakoreye igihugu ntikazibagirana”. Yanabasabye kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura kandi umwanya wose bakenerwa gukorera igihugu bakaboneka.
CP Steven Balinda wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimiye igihugu na Polisi y’u Rwanda, inkunga babateye mu buryo ubu cyangwa ubundi igihe bari mu kazi.
Yagize ati:” Iri ni ishema rikomeye kuri twe, kuba tugiye twemye no gutangira ubuzima bushya duhawe icyubahiro na bagenzi bacu, Abayobozi ba Polisi ndetse n’igihugu. Twishimiye uruhare twagize mu kubaka igihugu, Polisi ikomeye kandi mu gihe gito, tubijeje ko aho tuzaba turi tutazatenguha igihugu, kandi aho tuzakenererwa hose tuzitaba dukorere igihugu.”
CP Balinda yasoje asaba abapolisi basigaye mu kazi gukomera ku muco w’ubutwari no gukunda igihugu, bagakomeza kubaka Polisi y’umwuga, bagakomeza kubumbatira umutekano haba mu gihugu no hanze yacyo.
Kinyarwanda
English











