Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mata, abapolisi 550 bakorera mu ishuri rya Polisi ry'amahugurwa riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso.
Muri iki gikorwa bafashijwemo n’ikigo cy’Igihugu cy' Ubuzima (RBC), abapolisi bacyitabiranye ubushake, bagaragaza ko ari ngombwa kugira umutima w’urukundo batanga amaraso azafasha benshi barimo bagenzi babo, abavandimwe, inshuti ndetse na bo ubwabo igihe byaba bibaye ngombwa.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ku bapolisi, iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) ariko kandi bikaba no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Yagize ati: " Gutanga amaraso ku bapolisi uretse kuba biri mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda y'igihugu yo gufashisha amaraso, biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage harimo no kubafasha mu bijyanye n'ubuzima kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n'uburwayi."
Uwera Lydie, umukozi wa RBC ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso, n’ubukangurambaga mu ntara y'Iburasirazuba, yashimiye abapolisi n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri rusange; uburyo bitabira gahunda yo gutanga amaraso.
Yagize ati: ‘‘Turashimira abapolisi uburyo bitabira gahunda yo gutanga amaraso, kubera ko abapolisi bo kubageraho biratworohera kandi umusaruro ukaboneka mu buryo bushimishije cyane cyane nko muri gihe cya Covid-19 abapolisi baradufashije cyane batanga amaraso ku bushake kandi yafashije abaturarwanda."

Uwera yakomeje agira ati: ‘‘Ubushake n'ubwitabire abapolisi bagaragaza muri iki gikorwa bishimangira umutima utabara ubaranga bikwiye kubera urugero rwiza n'abandi mu rwego rwo gufasha abarembye bakeneye amaraso.”
Uwera yashimangiye ko kubera ubwo bwitabire mu gutanga amaraso bituma abakozi bo mu Ishami rishinzwe gutanga amaraso batajya bagira ikibazo cyo kubura amaraso yo guha ibitaro ngo biyafashishe abarwayi.
Yahumurije kandi abakunze kugira ubwoba bwo gutanga amaraso bumva ko bizabagora kongera gusubirana amaraso batanze, avuga ko umubiri ubwawo ufite ubushobozi bwo gusimburanya amaraso ako kanya bakimara kuyatanga, Kandi ko agaruka nyuma y’amasaha 36, akaba yamaze gusubira mu mubiri mu gihe bafata amafunguro uko bisanzwe yiganjemo intungamubiri kandi ko atangirwa ubuntu.


Kinyarwanda
English










