Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi barenga 40 basoje amahugurwa azabafasha guhugura abandi

Abapolisi 41, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi, basoje amahugurwa mu ishuri rya Polisi ry'amahugurwa riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa y'icyiciro cya 7 yo ku rwego rwisumbuye, bamazemo ibyumweru 12, yari agamije kongerera abapolisi bo ku rwego rwa ba Su-ofisiye (NCOs), ubumenyi n'ubushobozi bwo gutegura, gushyira mu bikorwa no gusuzuma imigendekere myiza  y'amahugurwa. 

Umuhango wo kuyasoza ku mugaragaro wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije (DIGP) ushinzwe ibikorwa, Vincent Sano.

Muri aya mahugurwa bahawe amasomo atandukanye arimo; ajyanye na tekinike zo kwigisha, itumanaho ritanga umusaruro, uburyo bw'imyigishirize, guteza imbere imfashanyigisho, imibanire n’abandi n’andi atandukanye.

DIGP Sano yashimiye abasoje amahugurwa, avuga ko gukomeza kubaka ubushobozi ari gahunda y'ibanze Polisi ishyira imbere kuko ari byo bituma igera ku ntego zayo zo kurindira umutekano abaturage n'ibyabo nk'inshingano nyamukuru bayitezeho.

Yagize ati: “Amahugurwa abubakamo imyitwarire nyayo, ubumuntu, icyitegererezo n'ejo hazaza, haba ahanyu bwite n'ah'urwego mukorera."

Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho neza, bisaba abarimu bashoboye kugira ngo bategure kandi banakurikirane neza gahunda zitandukanye zijyanye n’amahugurwa, bareba ko zishyirwa mu bikorwa neza mu buryo zateguwe.

Yagize ati: “Muri kwitegura gutangira umwuga w’ubwarimu, intwaro muzitwaza ni ubumenyi n’ubushishozi muvanye muri aya mahugurwa. Mujye mwibuka buri munsi guhindura imitekerereze kugira ngo murusheho gukora neza.”

Yabashishikarije gukomeza gutera intambwe bahanga udushya, no kwitanga mu nshingano z’akazi kabo ka buri munsi kugira ngo bazane impinduka nziza kandi zirambye.