Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023, mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, hatangijwe amahugurwa y'ibanze y’ibikorwa byo gucunga umutekano byihariye, yitabiriwe n'abagera kuri 293.
Mu bitabiriye ayo mahugurwa azamara amezi atandatu, harimo n’abajandarume 44 baturutse mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi myitozo wayobowe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, wari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Repubulika ya Centrafrique, Gen Landry Urlich Depot.
Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, IGP Namuhoranye yashimiye Gen Depot kuba yawitabiriye, anashimira ubuyobozi bw'Igihugu cya Centrafrique kuba bwaragiriye icyizere u Rwanda bukohereza abagize inzego z'umutekano z’icyo gihugu ngo baze guhugurirwa mu Rwanda.
Yagize ati: "Turashimira ubuyobozi bwa Repubulika ya Centrafrique kuba baragiriye icyizere u Rwanda bakohereza abapolisi n'abajandarume, kwifatanya n'abapolisi b'u Rwanda guhererwa hamwe ubumenyi. Byitezwe ko nyuma yo gusoza aya masomo; abahuguwe bazaba bafite ubushobozi bwo gucunga umutekano bigendanye n'ibihe tugezemo, ariko cyane cyane mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no kurinda abanyacyubahiro kandi bakazaba bafite n’ubushobozi bwo gutoza abandi."
Yakomeje asaba abapolisi n'abajandarume bagiye guhugurwa kuzarangwa n'ikinyabupfura kuko ari cyo kizabafasha kumva neza amasomo bagiye guhabwa.
Ati: "Imyitwarire yanyu niyo izagaragaza ubushobozi bwanyu, kuko nimushobora kurangwa n'ikinyabupfura nta kabuza n'aya masomo muzayatsinda kandi neza."
Gen Depot mu ijambo rye, yashimye imibanire myiza ikomeje kugaragara hagati y'u Rwanda n'Igihugu cye cya Centrafrique, ashimira Leta y'u Rwanda yahaye umwanya inzego z'umutekano zo muri Centrafrique wo kuza guhaha ubumenyi mu Rwanda.
Yabasabye kumva ko bataje mu butembere, abashishikariza kuzakoresha neza amahirwe bahawe.
Yagize ati: "Mwagize amahirwe yo gutoranywa, muza hano mu gihugu cyiza, ariko mumenye ko mutaje mu biruhuko gutembera. Mufite intego n'ubutumwa kandi mugomba gusohoza, ariko na none ntabwo ari intambara mujemo. Muzahabwa ubumenyi bushya kandi mufite byinshi byo kwigira muri iki gihugu cy'inshuti kugira ngo muzaze kubaka icyacu."
Gen Depot yakomeje yibutsa aba bapolisi n'abajandarume ko bitezweho kuzasubiza bimwe mu bibazo by'umutekano biri mu gihugu cyabo.
Yavuze ati: "Mujye mwita ku byo muzigishwa, muzirikana ko ubumenyi muzakura hano muzabusangiza abandi mwasize mu gihugu mu kurinda umutekano w'Abaturage n'ibyabo, kugarura ituze mu gihugu, kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko, kurwanya iterabwoba, kurwanya ba rushimusi n'ibindi bibangamira umutekano n’ituze rusange. "
INKURU BIFITANYE ISANO: Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Centrafrique yasuye Polisi y’u Rwanda