Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe, abapolisi 191 bo ku rwego rwa ofisiye bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo Kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Ni urugendoshuri rugamije kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri ajyanye n'Ubuyobozi bwa sitasiyo bigira n'ibikorerwa mu kazi.
Rwitabiriwe n'abagera ku 171 bo muri Polisi y'u Rwanda, 10 bo mu rwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) n’icumi (10) bakomoka mu gihugu cya Liberia, bose bakurikirana aya mahugurwa y'icyiciro cya mbere bazamaramo igihe cy'amezi 3, biga ibijyanye n’imiyoborere ya sitasiyo no gukemura amakimbirane.
Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basura n'Ingoro ndangamurage y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside ruherereye ku Nteko Ishinga amategeko ku Kimihurura.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Méthode Munyaneza ushinzwe amasomo mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kubafasha kwiga amateka yaranze u Rwanda no guhuza ubumenyi bigira mu ishuri n’ishyirwa mu bikorwa ryabwo mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Yagize ati: “Uru rugendoshuri rufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda ndetse akazabafasha kumva no gusobanukirwa amasomo bigira mu ishuri."
Basoreje Uru rugendo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’U Rwanda ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Polisi (Command and coordination center) aho bakiriwe na Assistant commissioner of police (ACP) Elie Mberabagabo , abasobanurira imikorere y’iri shami n’uruhare rwaryo mu gukumira no gutahura ibyaha hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho.


Kinyarwanda
English










