Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi barenga 170 basoje amahugurwa yo kuyobora sitasiyo

Abapolisi 177 bo ku rwego rwa ofisiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, basoje amahugurwa ajyanye no kuyobora sitasiyo za Polisi yari amaze amezi atatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Ni amahugurwa y’icyiciro cya 1 yitabiriwe n’abagera ku 167 bo muri Polisi y’U Rwanda (RNP) n’abandi icumi (10) bo muri Polisi ya Liberia (LNP) aho bigaga amasomo yihariye ajyanye n’imiyoborere ya Sitasiyo no gukemura amakimbirane.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda (DIGP) ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yavuze ko aya mahugurwa yitezweho byinshi ku mikoranire myiza y’ibihugu byombi cyane cyane ku bijyanye no kubaka ubushobozi  n’ibindi.

Yagize ati: “Gusoza aya mahugurwa ni intambwe ikomeye  kuri Polisi y’u Rwanda ndetse na Polisi ya Liberia by’umwihariko mu rwego rwo gucunga umutekano w’ibihugu byombi. Amahugurwa nk’aya afite agaciro kanini kuko yongerera ubumenyi n’ubunyamwuga kuri mwe muyasoje ndetse akazabafasha mu gutanga serivisi inoze mu kazi ka buri munsi.”



Yakomeje yibutsa abayitabiriye ko batoranyijwe hakurikijwe ubushobozi bagaragaje aho bakoreraga hatandukanye bityo ko bagomba gukomeza  kubigaragaza baba intangarugero.

Ati: “Twabahisemo kubera impamvu z’ubunyamwuga, imikorere yanyu myiza no kwita ku nshingano zanyu. Aya mahugurwa si amasomo yo mu bitabo gusa ahubwo ni amasomo agamije kubaha ubumenyi bukenewe kugira ngo muzabe abayobozi b’intangarugero.”

DIGP Sano yashimangiye ko amahugurwa bahawe ari wo musingi w’imikorere myiza y’inzego za Polisi mu bihugu byombi kandi ko kuyobora sitasiyo za Polisi bisaba ubwitonzi n’ubushishozi kubera ko ariho umutekano w’abaturage ushingiye no gutanga icyizere kuri rubanda, abasaba kuzaba intumwa z’ubukangurambaga bwo gukumira imyigaragambyo n’ibihungabanya umutekano mu bihugu byombi.



Assistant Commissioner of Police (ACP) Méthode Munyaneza, umuyobozi ushinzwe amahugurwa yavuze ko abitabiriye amahugurwa bagaragaje imyitwarire myiza n’ubushake bwo kongera ubumenyi kandi ko bigaragarira mu kuba basoje amahugurwa neza.

Yakomeje avuga ko ubumenyi bahawe bwitezweho kuzamura serivisi nziza ndetse n’icyizere abaturage bagirira Polisi  mu bihugu byombi, abashishikariza kurangwa no gukorera mu mucyo, kubaha abo bayobora no gutanga serivisi nziza ku baturage. 

Abitabiriye aya mahugurwa bahawe ubumenyi ku masomo atandukanye arimo; imiyoborere ya sitasiyo za Polisi, iperereza n’ubutasi, ibikorwa byihariye bya Polisi, amategeko agenga umwuga wa polisi, gukumira no kurwanya ihohoterwa ry'uburyo bwose ndetse n’ubumenyi bwisumbuye ku mikoreshereze y’intwaro.