Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2014, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yasuye abapolisi bakorera mu mujyi wa Kigali, akaba yabashimiye uko bakoze akazi kabo neza mu mwaka twarangije wa 2013 ndetse anabashishikariza gukomeza kwitwara neza mu kazi kabo muri yu mwaka wa 2014, akaba yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ubunyamwuga, hagamijwe gukomeza kurushaho kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda.
Ubwo yagezaga ijambo rye kuri abo bapolisi bari bateraniye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, IGP Gasana yababwiye ko abashimira uko bakoze akazi kabo neza mu mwaka wa 2013, bikaba aribyo byatumye habaho ukugabanyuka kw’ibyaha ku buryo bugaragara. Yakomeje abasaba gukomeza kwitanga bagakora neza kurushaho, anababwira ko Polisi yafashe ingamba nyinshi zirimo gukomeza guha amahugurwa anyuranye abapolisi,aribyo bizatuma barangiza neza inshingano zabo, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Yanababwiye kandi ko mu zindi ngamba zafashwe harimo gukomeza ubufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira ibyaha “community policing”, gukomeza ubufatanye ku rwego mpuzamahanga n’ibindi.
IGP Gasana yanavuze ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza gushaka no gushyira mu bikorwa icyatuma imibereho myiza y’abapolisi ikomeza kuba myiza, hazanakomeza kandi gukorana n’ibitangazamakuru bitandukanye hagamijwe kugaragariza abaturage ishyirwa mu bikorwa by’inshingano za Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho umwanya wo kugeza kuri abo bapolisi ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bwifuriza Ingabo na Polisi by’u Rwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2014, bukaba bunashimira izo nzego zombi umwete n’umurava zagaragaje mu kazi kazo umwaka ushize, ndetse bunazisaba gukomeza gukorana uwo murava bakagera ku nshingano zabo zo kubumbatira umutekano w’igihugu.
Kinyarwanda
English











