Abapolisi barasabwa guhora bihugura kugira ngo bajyane n’igihe ndetse n’umuvuduko w’iterambere rigaragara hirya no hino ku isi.
Ubu ni ubutumwa Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagejeje ku bapolisi 146 bari mu mahugurwa y’umunsi umwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Aba bapolisi bakaba bakora akazi gatandukanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, bakorera mu mashami anyuranye ya Polisi y’u Rwanda no mu turere.
Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa kuri iki cyumweru tariki ya 6 Nzeri, IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abo bapolisi ko isi isigaye yihuta cyane muri iki gihe cyane cyane mu iterambere. Yakomeje ababwira ko uko gutera imbere kunajyana n’uko hasigaye hanabaho ibyaha bitandukanye bitari bimenyerewe mbere birimo ibyaha byambukiranye imipaka n’ibyikoranabuhanga, nk’ibyaha by’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Yavuze rero ko ari ngombwa ko umupolisi agomba guhora yiga ndetse anihugura kugira ngo abashe gukora akazi ke neza no kudasigara inyuma.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yakomeje avuga ko guha ubumenyi n’ubushobozi abapolisi biri mu ntego Polisi y’u Rwanda yashyize imbere.
Yakomeje asaba abapolisi kubaha akazi bakora kandi bakagakora neza, asoza anabakangurira kujya bakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye aho igihe kigeze bityo biteze imbere n’igihugu cyabo muri rusange.
Kinyarwanda
English











