Abapolisi bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda , National Police College (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, ku munsi ubanziriza uwa nyuma w’urugendo shuri rwabo bakorera mu gihugu, basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali kuri uyu wa kane taliki ya 11 Gicurasi.
Aba banyeshuri bagera kuri 25 bakomoka mu bihugu 10 aribyo Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Namibiya, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Sierra Leone, Somaliya na Malawi; bakaba bari baherekejwe n’umuyobozi mukuru w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye .
Nyuma yo gusura urwibutso CP Namuhoranye yagize ati:” Nk’abapolisi biga ibyo kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane, uyu munsi basuye urwibutso rwa jenoside bareba amateka y’u Rwanda rwa mbere na nyuma y’ubukoloni, aho imiyoborere mibi ya nyuma y’ubwigenge yagejeje u Rwanda n’aho imyiza ya nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu w' 1994 irugejeje.”
CP Namuhoranye yashoje agira ati:” Ibi byose ni mu rwego rwo guhuza ibyo biga mu ishuri bijyanye n’ubuyobozi, kubungabunga amahoro n’umutekano no gukemura amakimbirane, ndetse n’uko bishyirwa mu bikorwa mu Rwanda.”
Mu butumwa batangiye ku rwibutso, bamwe mu bapolisi bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi NPC bavuze ko bababajwe n’ibyabaye mu Rwanda kandi ko nta handi bikwiye kongera kuba ku isi.
Commissioner of Police Kafeero Moses Kabugo wo muri Uganda yagize ati:”Aha hantu ni aho kutwibutsa ubumwe hagati yacu nk’ikiremwamuntu.”
DGP Commissioner Shikongo wo muri Namibiya we yagize ati:” Ikiremwa muntu kigomba kunga ubumwe kugirango amahano nk’aya ya jonoside atazasubira ukundi.”
Naho Colonel Ahmed Amed Abdel Wahab wo muri Sudani we yagize ati:” Uru rwibutso rukwiye kuba imbarutso y’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda ndetse n’umuryango w’abantu muri rusange.”
Mu bindi bigo basuye , harimo Minisiteri y’Ubutabera aho barebye uko, ubutabera nk’inkingi y’imiyoborere myiza bwubatse mu Rwanda n’uko bwashoboye gukemura ibibazo byari bihari nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari kandi Urwego rw’Umuvunyi aho basobanukiwe uburyo ruswa n’akarengane birwanywa mu Rwanda; Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ndetse n’icyanya cy’inganda(special economic zone) mu rwego rwo kureba uko iterambere nk’inkingi y’amahoro n’umutekano rihagaze mu Rwanda; hari kandi Isange One Stop Centre mu kureba uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rirwanywa ndetse n’imikorere yayo nk’ikigo cy’icyitegererezo mu kurirwanya;
Banasuye kandi Intara y’Iburasirazuba mu rwego rwo kureba uko imiyoborere myiza igira uruhare mu kubaka amahoro n’umutekano kandi yihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ku italiki ya 12 Gicurasi ari nawo munsi wa nyuma w’urugendoshuri rwabo , bakaba bazasura uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu(Nyabihu Tea Factory) ruri mu karere ka Nyabihu ndetse n’uruganda rutunganya ibireti rwitwa Sopyrwa ruherereye mu karere ka Musanze.
Kinyarwanda
English










