Kuva tariki ya 29 Nyakanga, abapolisi bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ryitwa National Police College (NPC) riri mu karere ka Musanze bari mu rugendoshuri mu gihugu cya Uganda.
Uru rugendoshuri barimo rukaba ari urwo guhuza ibyo biga mu ishuri bijyanye no kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane, ndetse n’uko bazabishyira mu bikorwa igihe bazaba barangije amasomo yabo.
Abo bapolisi bakuru bakomeje urugendoshuri barimo mu gihugu cya Uganda tariki ya 30 Nyakanga ndetse no ku itariki ya 31 Nyakanga. Kuri iyo tariki ya 30 Nyakanga, ari nawo munsi wa kabiri w’urugendoshuri rwabo basuye ibigo bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage ba Uganda mu bijyanye n’imibereho myiza n’ubukungu.
Hasuwe ibigo binyuranye birimo ikigo cy’icyo gihugu gishinzwe igenamigambi, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu by’inganda, ndetse n’ishami rya Kaminuza ya Makerere rishinzwe ubwubatsi n’ikoranabuhanga. Muri ibi bigo byose basobanuriwe ibikorwa binyuranye bikorerwamo bigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho y’abaturage ba Uganda hifashishijwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga.
Abapolisi bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ryitwa National Police College (NPC) banasuye na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu aho basobanuriwe imirimo itandukanye ikorwa n’urwo rwego igamije ahanini kubana neza neza n’ibindi bihugu cyane cyane ibyo muri aka karere. Ibyo bikaba bifasha abaturage b’icyo gihugu kugira umutekano urambye ariwo nawo shingiro ry’iterambere.
Tariki ya 31 Nyakanga, ari nawo munsi wa gatatu w’urugendoshuri rwabo, abo bapolisi bakuru basuye ibigo bya Leta bitandukanye bigamije imiyoborere myiza ndetse n’ibitanga amahugurwa kuri iyo miyoborere.
Basuye ibiro bya Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu aho basobanuriwe ibijyanye n’ibyakozwe na guverinoma ya Uganda mu gukemura amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro nyuma y’intambara n’imvururu byari byarayogoje icyo gihugu mu myaka yashize.
Abapolisi banasuye kandi Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Minisiteri y’ikoranabuhanga.
Twababwira ko ku munsi wabo wa mbere tariki ya 29 Nyakanga, abo banyeshuri bari basuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Uganda, basuye kandi umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba wa Polisi ya Uganda, umutwe ukorera ku butaka ahitwa Kampala Metropolitan Police ndetse na sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Munyenga .
Amasomo yabo biteganyijwe ko azamara umwaka umwe, akaba ahuje abapolisi bo mu bihugu 12 by’Afurika aribyo u Rwanda, Burundi, Tanzaniya, Uganda , Kenya, Djibuti, Zambiya, Somaliya,Gana,Sudani y’Amajyepfo ndetse na Sudani.