Kuwa mbere tariki ya 15 Kamena 2015, itsinda rigizwe n’abanyeshuri b’abapolisi bakuru biga mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC), bamwe mu barimu babo n’abayobozi b’iryo shuri bari mu ruzinduko mu gihugu cya Kenya.
Iri tsinda riyobowe na Commissioner of Police Cyprian Gatete bari baherekejwe na Arrison O. OTIENO Alle ukora mu biro by’umuyobozi wa Polisi ya Kenya basuye ibigo bitandukanye.
Mu biro by’umukuru wa Polisi y’igihugu cya Kenya, iri tsinda ryakiriwe na Bwana Arrisson O. OTIENO akaba yarabakiriye mu izina ry’umuyobozi wa Polisi ya Kenya.
Bwana Arrisson O. OTIENO mu kiganiro yagejeje kuri abo bapolisi bari mu rugendo shuri, yabagejejeho ibirebana n’uko umutekano wifashe muri rusange muri icyo gihugu, yanababwiye ku birebana n’imiyoborere, politiki mpuzamahanga, ndetse n’iterambere mu by’ubukungu.
Arrisson O. OTIENO yanababwiye ibyerekeranye n’ishyirwaho ry’igipolisi cya Kenya, intego, intumbero ndetse n’indangagaciro ziranga icyo gipolisi ndetse anabagezaho n’ibyerekeranye n’ubufatanye hagati ya Polisi ya Kenya na Polisi zo mu bindi bihugu mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Abo bapolisi bari mu rugendo shuri muri Kenya, banasuye kandi Ishuri rikuru rya Polisi ya Kenya rya Loresho. Bakiriwe n’ushinzwe amasomo muri iryo shuri , Commissioner Of police Charles MUMANTH akaba yarababwiye inshingano , icyerekezo ndetse n’indangagaciro z’iryo shuri.
Iri shuri rikaba ritanga n’amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’ubuyobozi ndetse rinatanga n’amasomo agabanyijwemo ibyiciro bitatu aribyo ; ibikorwa bya Polisi, ubuhanga mu kuyobora ndetse n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu gukemura amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro.
Aya masomo akaba atangwa ku bufatanye na Kaminuza ya Bramshill yo mu gihugu cy’u Bwongereza na Kaminuza ya Kenyatta.
Iri tsinda ry’abapolisi bari mu rugendoshuri banasuye icyicari gikuru cy’ubugenzacyaha bwa Polisi ya Kenya. Bakiriwe n’umuyobozi wungirije w’iryo shami ry’ubugenzacyaha
Gideon KIMILU akaba yari kumwe n’ushinzwe ibikorwa MOHAMED I. AMIN. Bunguranye ibitekerezo ku mikorere n’inshingano z’uru rwego, amashami arugize, umutekano muri rusange muri Kenya n’imbogamizi zawo, ibyaha ndengamipaka, ubufatanye mpuzamahanga mu gukumira no kurwanya ibyaha, kwishyira hamwe mu miryango y’aka karere ndetse na politiki ya Kenya ku rwego mpuzamahanga mu kubungabunga umutekano w’iki gihugu.
Aba bapolisi banasuye icyicaro cya Polisi mpuzamahanga (Interpol) ku rwego rw’Afurika y’I Burasirazuba aho bakiriwe na Mongi Joseph wari uhagarariye umuyobozi wa Interpol ku rwego rw’akarere kAfurika y’I Burasirazuba. Ibiganiro byabo byibanze ku biranga Ihuriro rya za Polisi mpuzamahanga zishinzwe kugenza ibyaha na Interpol (ICPO- INTERPOL), ibirigize, n’uko iryo huriro rikora mu rwego rwo kuzuza inshingano zaryo. Banasobanuriwe kandi uko iryo huriro rikorana n’ibiro bya polisi mpuzamahanga muri aka karere k’Afurika y’I burasirazuba ndetse n’umuryango uhuje polisi zo muri aka karere EAPCCO mu kurwanya ibyaha, kubuza amahwemo no gufata abakekwaho gukora ibyaha.
Uretse irindi tsinda ry’abapolisi b’abanyeshuri bari mu ruzinduko muri Kenya, hari na bagenzi babo bari mu rugendoshuri muri Namibia. Bose hamwe ni mirongo itatu bakaba ari abo mu bihugu byo muri aka karere, Basanzwe bari mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), aho biga ibijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi mu buryo bwa gipolisi, ndetse bakaba bari hafi kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane, Izi ngendoshuri barimo zikaba ziri mu rwego rwo guhuza amasomo
Aba banyeshuri baturutse mu bihugu umunani aribyo:Burundi, Ethiopia, Gambia, Kenya, Namibia, Rwanda, Sudani y’Amajyepfo na Uganda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Céléstin Twahirwa yavuze ko izi gendoshuri mu bihugu byo hanze, ari imwe muri gahunda ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) rifite, zo guha ubumenyi buhagije abanyeshuri baryigamo, ku buryo bahuza ibyo biga n’amateka, umutekano, ubumenyi mu bya politiki no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu, bityo bakabihuza no gusigasira umutekano w’igihugu.
Kinyarwanda
English











