Abanyeshuri mirongo itatu bo mu bihugu byo muri aka karere, ubu bakaba bari mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) aho biga ibijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi mu buryo bwa gipolisi, ndetse bakaba bari hafi kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane, bari mu rugendoshuri muri Kenya na Namibia.
Aba banyeshuri baturutse mu bihugu umunani aribyo:Burundi, Ethiopia, Gambia, Kenya, Namibia, Rwanda, Sudani y’Amajyepfo na Uganda.
Uru rugendoshuri muri Kenya na Namibia barutangiye ku itariki ya 14 Kamena 2015, rukaba ruje rukurikira urundi bagiriye mu minsi ishize mu gihugu imbere, aho basuye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), Komisiyo y’igihugu Ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge (NURC), Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza, uruganda rwa “East African Granite industries ndetse n’uruganda rwa Inyange n’ahandi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Céléstin Twahirwa yavuze ko uru rugendoshuri mu bihugu byo hanze, ari imwe muri gahunda ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) rifite, zo guha ubumenyi buhagije abanyeshuri baryigamo, ku buryo bahuza ibyo biga n’amateka, umutekano, ubumenyi mu bya politiki no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu, bityo bakabihuza no gusigasira umutekano w’igihugu.
Abari muri uru rugendoshuri bagabanyijwemo amatsinda abiri; rimwe rikaba riri muri Kenya naho irindi tsinda ry’abo banyeshuri ryo rikaba ririmo gusura igihugu cya Namibia. Insanganyamatsiko y’urugendo rwabo ikaba igira iti”: Umutekano w’igihugu n’imbogamizi uhura nazo”
Itsinda riri muri Namibia rigomba gusura ibigo bitandukanye cumi na bitandatu, aho bazasobanurirwa, ibyo bazasura aho bihuriye n’amasomo yabo ndetse n’ibyo uruzinduko rwabo rugamije.
Muri iki gihugu cya Namibia, bazasura icyicaro gikuru cya Polisi ya Namibia, Polisi y’Umujyi w’icyo gihugu, Minisiteri ishinzwe ububanyi n’amahanga n’ubufatanye, n’ishami rishinzwe abagiye ku rugerero.
Bazanasura kandi ingoro ndangamurage ya Namibia, Kaminuza ya Namibia, ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu no gufasha abantu mu by’amategeko, ikigo gishinzwe ubuyobozi bw’abaturage ndetse n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi.
Abari muri Kenya bo bazasura ibigo cumi na bitatu, birimo Ishuri rikuru rya Polisi rya Loresho, Ikigo gishinzwe umutekano wo mu mazi, Ikigo cya Polisi cyigisha ibijyanye n’ubuyobozi cya Embakasi ndetse n’ikigo gitanga amahugurwa mu by’ubutabera.
Bazasura kandi ishami rishinzwe ubugenzacyaha (DCI), Ishuri ritanga amahugurwa atandukanye, ishami rishinzwe imirimo rusange, Ishuri rya Embakasi ndetse n’ahatunganyirizwa ibikomoka kuri peteroli.
Biteganyijwe ko nyuma y’uru rugendo rwabo, aba banyeshuri bazandika ibitabo bikubiyemo ibyo biboneye n’ishyirwa mu bikorwa byabyo bijyanye n’aho basuye hose.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Céléstin Twahirwa yavuze ko uru rugendoshuri ruzatuma aba banyeshuri bamenya kurushaho uko aka karere gahagaze mu bijyanye n’umutekano, bityo bigatuma bumva neza politiki n’ingamba ziriho mu kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane, umutekano w’igihugu ndetse n’ibisubizo biriho bijyanye n’ibibangamira umutekano w’igihugu.
Icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bize mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) barangije amasomo yabo mu mwaka wa 2012/2013 , cyari kirimo abanyeshuri 28 baturutse mu bihugu bikurikira: Burundi, Djibouti, Ethiopia, Ghana, Kenya, Rwanda, Somali, South Sudan, Sudan, Tanzania, Uganda ndetse na Zambia.
Nanone icyiciro cya kabiri nacyo cyarimo abanyeshuri 28 baturutse mu Burundi, Ethiopia, Kenya, Rwanda, South Sudan, Swaziland, Tanzania, Uganda and Zambia.
Abanyeshuri bo mu byiciro bibiri byabanje bakoreye urugendoshuri rwabo muri Uganda na Kenya.
Mu mwaka bamara mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), biga ibijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi mu buryo bwa gipolisi ndetse bakahakura n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane.
Kinyarwanda
English











