Abapolisi bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendo shuri muri Namibia, bakaba bari kumwe na bamwe mu barimu babo n’abayobozi b’iryo shuri. Tariki ya 17 Kamena 2015, bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Namibia Lieutenant General Sebastian Haitota Ndeitunga.
Uyu muyobozi wa Polisi ya Namibia ni nawe muyobozi wungirije w’ihuriro ry’abayobozi ba za Polisi mpuzamahanga ku rwego rw’Afurika. Yashimiye Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) kuba ryarahisemo igihugu cya Namibia kuhagirira urugendoshuri.
Lieutenant General Sebastian Haitota Ndeitunga akaba yarakomeje ashimira iri shuri rya Polisi y’u Rwanda kuba ryarashyize imbaraga mu gutanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru rufite, ku buryo bituma ibihugu byo ku mugabane w’Afurika byohereza abapolisi babyo kuhavoma ubumenyi.
Yashimangiye ko amasomo atangirwa muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ahuza abantu bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, akaba atuma abayarimo bagira ubumenyi buhagije ndetse bakagira n’imyumvire imwe ituma bashyira mu bikorwa inshingano Polisi zo ku mugabane w’Afurika ziba zarihaye.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Namibiya akaba yarifuje ko umubano mwiza n’ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu by’u Rwanda na Namibiya wakomeza.Yakomeje asaba abari mu rugendoshuri kuzunguka byinshi mu rugendo rwabo abizeza ko bazabifashwamo na bagenzi babo bo muri icyo gihugu.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) CP Félix Namuhoranye uyoboye iri tsinda ry’abapolisi bari mu rugendo shuri, yashimiye Polisi ya Namibiya by’umwihariko umuyobozi wayo, kuba barabakiriye neza ndetse bagafata n’umwanya wo kuganira nabo.
Yakomeje ashimira umuyobozi wa Polisi ya Namibiya kuba barabafashije muri gahunda yabo y’urugendoshuri bakoroherezwa gusura ibigo bitandukanye.
CP Félix Namuhoranye yakomeje avuga ko amasomo yo ku rwego mpuzamahanga atangirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, ari umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye, ibi bigatuma umugabane w’Afurika uhagararirwa ndetse ukagira n’ijambo ku rwego mpuzamahanga no mu muryango uhuje Polisi mpuzamahanga (Interpol).
Uretse iri tsinda ry’abapolisi bari mu rugendoshuri muri Namibiya hari n’irindi riri muri Kenya, izi ngendoshuri zikaba ari zimwe muri gahunda ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) rifite, zo guha ubumenyi buhagije abanyeshuri baryigamo, ku buryo bahuza ibyo biga n’amateka, umutekano, ubumenyi mu bya politiki no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu, bityo byose bakabihuza no gusigasira umutekano w’igihugu.
Mu Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda (NPC), aba bapolisi bo mu bihugu 8 aribyo ; Burundi, Ethiopia, Gambia, Kenya, Namibia, Rwanda, Sudani y’Amajyepfo na Uganda, biga ibijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi mu buryo bwa gipolisi, ndetse bakaba bari hafi kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane.
Kinyarwanda
English











