Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Sudan

Icyiciro cya 6 cy’Abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu umunani bya Afurika bari kwiga iby’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru hanze ya Afurika aho berekeje mu gihugu cya Sudan, rukaba rugamije kubongerera ubumenyi, bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ukuri kw’ibikorerwa aho bazakorera akazi kabo.

Ibihugu aba bapolisi baturukamo ni Ethiopia, Kenya, Namibia, South Sudan, Sudan, Tanzania, Uganda, n’U Rwanda .

Uru rugendoshuri rwo muri Sudan barutangiye ku itariki ya 1 Nyakanga, rukaba ruje rukurikira urundi narwo rwamaze icyumweru bakoreye imbere mu Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi, aho basuye ibigo bya Leta  n’ibyigenga bitandukanye, aha twavuga Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imiyoborere (Rwanda Governance Board), Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge (National Unity and Reconciliation Commission -NURC), n’ibindi.

Muri uru rugendoshuri barimo muri Sudan, aba bapolisi bakuru bakuriwe n’Umuyobozi wa NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, ku itariki ya 2 Nyakanga basuye ibigo birimo Ibiro bikuru bya Polisi y’Igihugu biri mu murwa mukuru wa Sudan , Khartoum, Ishami rya Polisi ya Sudan rishinzwe amahugurwa, na Laboratwari y’akarere y’ibiminyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.

CP Namuhoranye yavuze ko gukora urugendoshuri nk’uru mu gihugu cya Sudan ari umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye kuri aba banyeshuri.

Yagize ati,"Intego y’urugendoshuri nk’uru ni ugutuma abanyeshuri bagirana ibiganiro, bakanahanahana ubunararibonye n’impuguke n’abashakashatsi ndetse n’abayobozi bafata ibyemezo ku nzego zitandukanye; ibi bituma bamenya uko ibyo bigiye mu ishuri bishyirwa mu bikorwa."

Yongeyeho ati,"Ibigo n’inzego twasuye bifite aho bihuriye no gutanga ubumenyi mu bya gipolisi, ubuyobozi; bifite kandi aho bihuriye no kugarura amahoro n’umutekano, gukumira no kurwanya amakimbirane, imiyoborere myiza n’ubutabera n’ibindi."

CP Namuhoranye yagize kandi ati,"Ibiganiro abanyeshuri bagiranye na bamwe mu bafata ibyemezo mu nzego z’umutekano muri Sudan byabongereye ubumenyi; cyane cyane ku gukora kinyamwuga kw’inzego z’umutekano binyuze mu kubaha ubumenyi bugezweho ndetse n’ibikoresho, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, haba mu mahugurwa no gutanga serivise nziza, cyane cyane mu bikorwa n’amashami ashinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, guteza imbere ibigo bishinzwe imibereho myiza y’Abapolisi ndetse na Disipuline."

Aya masomo yo ku rwego ruhanitse agamije kongerera ubumenyi abayakurikira mu bijyanye n’imiyoborere, ubunyamwuga n’ubuyobozi, abayarangije bakaba bahabwa Impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane.