Tariki ya 21 Nyakanga, ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru habereye amahugurwa y’umunsi umwe y’ abapolisi 49 bakuriye ubugenzacyaha mu turere twose n’abavugizi ba polisi y’u Rwanda bakorera mu ntara.
Abapolisi bitabiriye aya mahugurwa bakaba bibukijwe inshingano z’akazi kabo ka buri munsi aho bagomba kujya bakira ababagana neza kandi ku gihe.
Bize kandi ku mikorere myiza y’urwego rw’ubugenzacyaha aho bagiye gutangira guhuza raporo n’ubushinjacyaha hakoreshejwe ikorana buhanga (E- Filling).
Ibi bikaba bizajya byihutisha service hagati y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha.
Muri aya mahugurwa kandi aba bapolisi bibukijwe ikorwa ry’iperereza ryimbitse ku madosiye y’ibyaha bikomeye, kwigisha abaturage kwirinda no gukumira ibyaha, harimo ubwambuzi bushukana.
Aya mahugurwa akaba yafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi mukuru wa polisi y’uRwanda IGP Emmanuel K.Gasana akaba yasabye bano bapolisi ibintu by’ingenzi birimo gukusanya ibimenyetso ahabereye icyaha.
Bibukijwe kugira indangagaciro ziranga umupolisi , kubika neza amadosiye kandi asukuye, kutarya ruswa , no gutanga service nziza kandi yihuse.
IGP Gasana yabasabye kwita kubyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kumenya amakuru yose yaba ayo mugihungu no hanze yacyo.
Kinyarwanda
English











