Nyuma y’umwaka bari bamaze mu butumwa bw’Umuryango w’ Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Cote d’ Ivoire, abapolisi b’u Rwanda cumi na batatu, ejo tariki ya 3 Werurwe, bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K. Gasana, ubwo yabakiraga ku biro bikuru bya Polisi ku Kacyiru, akaba yabifurije ikaze mu rwababyaye ndetse anabashimira umurava n’imyitwarire myiza yabaranze igihe bamaze muri icyo gihugu.
IGP Gasana akaba yarabasabye gukomeza kurangwa n’uwo murava bakora cyane ndetse kandi bagashyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bityo kugira ngo babashe kurushaho gukora akazi kabo kandi kinyamwuga.
Iri tsinda ry’abapolisi ryageze mu Rwanda tariki ya 1 z’uku kwezi. Mu byo aba bapolisi bakoze harimo gutanga amahugurwa ku ihohotera rishingiye ku gitsina, ubugenzuzi n’ubujyanama mu bintu bitandukanye.
Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi barenga magana atandatu, bakaba bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu 8 aribyo; Haiti, Cote d’ Ivoire, Sudan Y’Amajyepfo, Liberia, Darfur, Central Africa Republic, Mali na Abyei.
Kinyarwanda
English











