Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru bahawe ikiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Tariki 11 ugushyingo 2013 mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu  Karere ka Musanze, Perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Musenyeri John RUCYAHANA  yagiranye ikiganiro n’abapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru. Iki kiganiro cyibanze kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Nyuma yo guhabwa  ikaze n’Umuyobozi w’ishuri CP Vianney NSHIMIYIMANA, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yatangiye agaragaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatangiranye n’Urugamba  rwo kubohora Igihugu.

Yagize ati: Gahunda ya Ndi Umunyarwanda izagarura ishema n’agaciro ku gihugu cyacu no ku banyarwanda muri rusange, akomeza asaba ko mu gihe abantu biga amateka bakwiye kujya bayasesengura neza, bityo bakishimira icyo baricyo kuko aribyo byabafasha kubavura ibikomere bavanye muri  ayo mateka.

Iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ije kudukiza Ipfunwe, ikimwaro no kutizerana kuko mu gihe cyose tugifitanye Urwicyekwe iyi gahunda ntizagerwaho bityo asaba ko buri wese yakagombye kuzirikana ko agaciro kazagarurirwa Urwanda biturutse kuri bene rwo.

Musenyeri John Rucyahana yakomeje agira ati: Gusenyuka k’Ubunyarwanda byagize ingaruka mu buzima bw’abanyarwanda,bityo rero umuti ukaba uwo kubumbatira umuco wacu tukawufasha ukagarurirwa agaciro wahoranye.

Yasabye abapolisi by’umwihariko, gusobanukirwa n’iyi gahunda maze bakagira uruhare mu kuyigisha abandi kuko iyi gahunda ikubiyemo kwiyumvamo Ubunyarwanda,agaciro k’umuntu, kudatatira igihango cy’u Rwanda no gushyira inyungu z’ubunyarwanda hejuru y’agaciro k’umuntu.

Yashoje asaba ko gushimangira no gukomeza ibiganiro, ibyakozwe bigatezwa imbere, bityo iyi gahunda ikadufasha gutegura kwibuka imyaka makumyabiri ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.