Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bahawe ubumenyi bwo gukoresha imodoka ya Polisi iterura izindi

Abapolisi 7 bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Gicurasi bahawe amasomo yo kubamenyereza uko bakoresha imodoka nini ya Polisi yagenewe guterura izindi igihe zagize impanuka cyangwa zifite ibindi bibazo.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaraguze iyi modoka mu rwego rwo guteganya ko yajya itabara izakoze impanuka cyangwa abantu bahuye n’ibiza.

Mu cyumweru gishize iyi modoka ikaba ariyo yateruye imodoka 2 zari zagiriye impanuka yaguyemo abantu 4,ikaba  yabereye mu karere ka Rwamagana mu kabuga ka Musha.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga Senior superintendent of Police (SSP)Jean de Dieu Gashiramanga yavuze ko aya mahugurwa y’umunsi umwe ari mu ntego za Polisi y’u Rwanda yo guha no kongerera ubumenyi abapolisi kugirango barusheho gukora akazi kabo neza.

Polisi y’u Rwanda ikaba iha abapolisi bayo ibinyujije mu mahugurwa.