Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bagera ku 100 bakorera ku Muhima batanze amaraso yo gufasha abarwayi

Ikigo cy?Igihugu cy?ubuzima (RBC) kiri mu gikorwa cyo gukusanya amaraso yo gufashisha indembe ziri kwa muganga ziyakeneye. Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama abakozi b?ikigo cy?ubuzima bari mu kigo kibamo abapolisi giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima aho bakunze kwita kuri Traffic.

Twiringiyimana Yvonne, Umukozi mu ishami rishinzwe gukusanya amaraso mu kigo cy?Igihugu cy?ubuzima yavuze ko ubuyobozi bw?Ikigo cyIgihugu cy?ubuzima bashimira Polisi y?u Rwanda ndetse  bagaha agaciro umutima wo gutanga amaraso ukomeje kuranga abapolisi b?u Rwanda.

Yagize ati? Turashimira Polisi y?u Rwanda kubera iki gikorwa iba yagize icyayo ikaduha abapolisi bagatanga amaraso azajya gutabara abarwayi. Ubusanzwe usanga abandi bantu badakunda cyane gutanga amaraso ariko  abapolisi ni abantu baba bari hamwe kandi bafite imyumvire iri hejuru ku buryo igikorwa cyo gutanga amaraso usanga baba bacyumva neza n?impamvu yacyo.?



Twiringiyimana yakomeje agaragaza ko gutanga amaraso ari inyungu k?uyatanga ndetse n?uzayahabwa.

Ati? Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima, kandi iyo umuntu atanze amaraso bimufasha no kumenya zimwe mu ndwara ashobora kuba yari afite atabizi akaboneraho akivuza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu utanga amaraso neza akayatangira ku gihe bimurinda kuba yarwara indwara y?umutima.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yibukije abapolisi ko n?ubwo bafite inshingano zo kurinda umutekano w?abantu n?ibyabo bagomba no guharanira ko abaturarwanda bagira ubuzima bwiza.

Yagize ati? Aya maraso azajya gufasha abantu batandukanye bayakeneye barembeye kwa muganga hirya no hino. Uko Polisi y?u Rwanda yitabira ibikorwa bitandukanye biteza imbere Igihugu n?imibereho myiza y?abaturage ni na ngombwa ko abapolisi bitabira igikorwa cyiza cyo gutanga amaraso.?

CP Kabera yakomeje ashimira abapolisi bakorera ku Muhima n?ahandi mu bigo n?amashami ya Polisi uko bagira ubushake bwo gutanga amaraso bidasabye kubahendahenda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama igikorwa cyo gutanga amaraso cyari cyabereye mu Karere ka Ruhango na Huye aho abapolisi baho bagera kuri 70 batanze amaraso ku bushake. Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama iki gikorwa kitabiriwe n?abapolisi bagera ku ijana.

Muri Werurwe 2017 Polisi y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima (RBC) mu bijyanye no gufatanya mu by'ubuzima n'umutekano. Muri aya masezerano hakubiyemo gutanga amaraso, kurwanya ibiyobyabwenge by 'umwihariko mu rubyiruko, ubufatanye mu kurwanya indwara zitandura no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.