Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bacunga umutekano wo mu mazi basoje amahugurwa mu Karere ka Rubavu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit), basoje amahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri abera mu Karere ka Rubavu.

Ni amahugurwa yateguwe na Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe ubushakashatsi n'amahugurwa (UNITAR), yitabiriwe n'abapolisi 17; barimo 14 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato na 3 bo ku rwego rwa ba su-Ofisiye (NCOs).

Bize amasomo atandukanye agamije kubategura kuyobora abandi mu kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi, guhosha amakimbirane no kuyobora ibikorwa byihariye bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu mazi.

Mu gusoza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano yavuze ko Polisi izakomeza gushyira imbaraga mu mahugurwa no kubaka ubushobozi nk'iby'ibanze mu gukora kinyamwuga no kugera ku ntego zo kurindira umutekano abaturage n'ibyabo.

Yagize ati: "Muri ibi byumweru bibiri mumaze muhugurwa n'abarimu b'inzobere, mwahawe amasomo atandukanye abafasha kumenya umuyobozi nyawe uwo ariwe, inshingano ze n'uburyo yabasha gukemura amakimbirane n'ibindi bibazo yahura nabyo bikamubera inzitizi mu kazi ke ko gucunga umutekano by'umwihariko uwo mu mazi."

Yakomeje agira ati:"Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi rifitiye abaturage akamaro kanini by'umwihariko abakoresha amazi umunsi ku munsi. Kuba mufite ubumenyi n'ubunararibonye bibafasha gukora akazi ariko birabasaba na none kugira ubushobozi bwo kuyoborana ubunyangamugayo, kwigirira icyizere no kubasha guhangana n'imbogamizi zose mwahura nazo kandi twizeye ko aya mahugurwa mumazemo iminsi yabateguye gukemura ibyo bibazo."

DIGP Sano yibukije abasoje amahugurwa ko kuba umuyobozi bitagombera kuba usanzwe ubikora cyangwa ufite igarade, ahubwo ko ari serivisi isaba kwitanga n'ubushake bwo kuzuza inshingano  no gushyira kuri gahunda akazi gakorwa n'abo ushinzwe kuyobora.

Yabashishikarije guhora bihugura bongera ubumenyi no kuzabusangiza bagenzi babo mu rwego rwo kurushaho gukora kinyamwuga, ashimira n'abarimu babahuguye ku kazi gakomeye bakoze babaha ubumenyi buzabafasha kuzuza neza inshingano.

Chief Superintendent Marco Vida, wari uhagarariye abarimu batanze amahugurwa boherejwe n'Ikigo UNITAR, yavuze ko aya mahugurwa ari urufunguzo rw'imigendekere myiza y'ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu mazi, ashimira Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda n'Ikigo UNITAR bayateguye.

Yashimiye abayitabiriye ku imyitwarire myiza n'umuhate byabaranze mu gihe bayamazemo, abasaba kuzakomeza kwibukiranya no kuzihatira gushyira mu bikorwa ibyo bize mu kazi kabo ka buri munsi.