Kuva ku itariki ya 1 kugeza kuya 12 Nazeri, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisikazi 166 batangiye amahugurwa abategurira gukora ibizamini bibemerera kujya mu butumwa bw’amamhoro bw’umuryango w’abibumbye.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubuyobozi n’abakozi (DIGP A/P) Juvenal Marizamunda, yashimiye umuryango w’abibumbye kubera ubumenyi, ubunararibonye ndetse n’ubufasha impuguke zawo zije guha abapolisikazi b’u Rwanda mu kuvuga neza indimi zikoreshwa mu butumwa bw’amahoro, kumenyera gutwara imodoka no gukoresha imbunda nto.
Akaba yagize ati:”Mu gihe mu Rwanda twashyize imbere iterambere ry’umwari n’umutegarugori, ubu ni uburyo bwiza ku bapolisikazi bacu gufata ubu bumenyi buzabafasha gutsinda ibizamini bibemerera kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye”.
DIGP Marizamunda akaba yasabye aba bapolisikazi gukoresha neza aya mahugurwa babonye bagakuramo ubumenyi buzabafasha gutsinda ibizamini bibategereje.
Uyoboye itsinda ry’aba barimu Commissioner of Police (CP) Martin Lanyuy ukomoka muri Cameroun yagize ati:” Tugendeye ku mikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda twari twarumvise kuri Polisi no kubyo twiboneye aho tugereye mu Rwanda, twasanze guhitamo iki gihugu cy’imisozi igihumbi ngo abe aricyo gitangirizwamo aya mahugurwa byari ngombwa, kuko ibindi bihugu bifite byinshi byakigiraho”.
Akaba yakomeje avuga ko aya mahugurwa azatuma abapolisikazi bitegura gukora ibizamini bagira ubumenyi buzabafasha gukora neza akazi kabo igihe bazaba bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye, aho yagize ati:” Intego yacu nk’intumwa z’umuryango w’abibumbye, ni uko abazakora ibizamini bazabitsinda ijana ku ijana (100%).
Umuryango w’abibumbye ukaba warihaye gahunda yo kongera umubare w’abapolisi b’igitsinagore bajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye, ku buryo mu mpera za 2014 bazaba bagera kuri 20 ku ijana (20%).
Aya mahugurwa akaba arimo gutangwa n’itsinda ry’impuguke zoherejwe n’umuryango w’abibumbye riyobowe na Commissioner of Police (CP) Martin Lanyuy ukomoka mu gihugu cya Cameroun.
Kinyarwanda
English










