Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo, abapolisi bagera kuri 27 barimo 13 b’u Rwanda na 14 baturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo batangiye amahugurwa y’ibyumweru bitatu ajyanye no gucunga umutekano ku bibuga by’indege. Ni amahugurwa arimo kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti uhagarariye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa, yababwiye abahugurwa ko gucunga umutekano wo ku bibuga by’indege ari ngombwa kandi bisaba ko umuntu aba yarabihuguriwe afite ubumenyi buhagije.
Yagize ati: “Ku bibuga by’indege ni ahantu imitwe y’iterabwoba ikunze gutera bakagirira n’abi abantu. Niyo mpamvu abapolisi baharinda bibasaba kuba baratojwe, bafite ibikoresho byo kuharinda, kugira ubumenyi ndetse n’imyitozo byabafasha kubarwanya no kubatahura.”
Yakomeje avuga ko ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane mu kwihutisha ubukungu muri iki gihe, ariyo mpamvu buri gihugu cyose kifuza kugira izi ngendo kuko zihutisha iterambere ariko nanone hagashakwa n’uburyo zakorwamo neza kuko habonekamo n’ibituma zidakorwa neza.
Yavuze ko bisaba ko hashyirwamo udushya mu rwego rwo kugira ngo ku bibuga by’indege haboneke umutekano usesuye kandi urambye, abizeza ko mu byumweru bitatu bazamara muri ayo mahugurwa hari byinshi bazayungukiramo.
Ati: “Muri iki gihe cy’ibyumweru bitatu muzamara muhugurwa muziga uko umutekano wo ku bibuga by’indege ucungwa, uko bagenzura abantu bahari n’ibinyabiziga, kumenya uko batahura n’uko bategura ibiturika, uko basaka abagenzi n’imitwaro yabo n’uko bayicunga, muzahugurwa ku birebana n’uburyo bwo kurinda ikibuga n’ibikorwa bihabera n’ibindi.”
CP Niyonshuti yavuze ko Polisi y’u Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano hagati ya Polisi ya Sudani y’Epfo mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhana amahugurwa atandukanye kuko abapolisi b’igihugu cya Sudani basanzwe bakorera amahugurwa atandukanye mu Rwanda.
Twabibutsa ko mu mwaka wa 2016 hari abapolisi bo muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo bitabiriye amasomo y’abapolisi bitegura kuba abofiye bato(Officer Cadets) yabereye mu ishuri rya Polisi Gishari(PTS-Gishari) riherereye mu karere ka Rwamgana, ndetse hari n’abandi bajya bitabira abera mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze(NPC) ariko aya yo gucunga umutekano wo ku bibuga by’indege ni ubwa mbere abaye.
Kinyarwanda
English










