Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi, abaganga n’abashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina batangiye amahugurwa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2014, abapolisi n’abaganga bazakorera mu bigo Isange One Stop Centers mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda aribyo Kacyiru, Rusizi, Kirehe, Gicumbi, Nyaruguru na Gatsibo ndetse n’abashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri ibyo ibyo bitaro, batangiye amahugurwa y’iminsi itanu (5), harimo itatu (2) y’amasomo yo mu mpapuro (Theory) n’indi ibiri (2) y’ubumenyingiro (Practices) ku kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Muri aya mahugurwa abayitabiriye bazahabwa ubumenyi bw icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina aricyo, uko bakira n’uko bita k’uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kuva akihagera na nyuma amaze gutaha, amategeko arengera uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibindi.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuhuzabikorwa wa Isange One Sto Centers n’ubuvuzi bwihariye muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Dr. Wilson Rubanzana yasabye abitabiriye aya mahugurwa kujya bakira neza uwahohotewe, kandi ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko kumwakira bisaba ubumenyi no kwitabwaho kuko akenshi aba yahungabanye.

Akaba yagize ati:” Akenshi uwahohotewe aba yahungabanye, mukwiye kubumva, mukabaha ubufasha bakeneye kandi vuba”.

Yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera abayitabiriye ku bijyanye n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ irikorerwa abana, akaba azabafasha kwita kubabagana bakorewe iryo hohoterwa.

Yasoje asaba abari muri aya mahugurwa gukurikira neza amasomo bazahabwa, kugirango ubumenyi bazungukiramo buzabafashe kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’ irikorerwa abana.

Ushinzwe amahugurwa muri HDP Dr. Claire Bokanga Rwiyereka yavuze ko aya mahugurwa azatuma abayitabiriye bashobora gutandukanya amoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu Rwanda bagasobanukirwa ubufasha mu by’amategeko uwahohotewe agomba, gushaka no guhuza ibimenyetso by’uwahohotewe n’uwarikoze n’ibindi.

Yavuze kandi ko abaganga bitabiriye aya mahugurwa bazahakura ubumenyi bwisumbuyeho ku gushaka ibimenyetso no kubyerekana mu nkiko igihe bibaye ngombwa ko bajya mu nkiko.

Aya mahugurwa akaba yarateguwe na Health Development and Performance (HDP) (Umuryango ugamije guteza imbere umurimo ufite ireme cyane cyane mu nzego z’ubuzima) ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’u Rwanda.