Abapolisi 70 bakorera hirya no hino mu turere batangiye amahugurwa y’iminsi umunani guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo. Aba bapolisi ni abakorera mu ishami rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha ndetse n’ abakorera mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bagomba guhabwa ubumenyi mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, abakobwa ndetse n’abana.
Bazanahabwa kandi amasomo mu birebana n’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha no kubikumira.
Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Stanley Nsabimana, yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ngombwa cyane kuko afasha abapolisi kwiyungura ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo.
DIGP Stanley Nsabimana yasabye abapolisi bari muri ayo mahugurwa kuyakurikirana neza kuko ubumenyi bnazayakuramo buzabafasha kurwanya no gukumira ibibazo byose birebana n’ihohoterwa.
Umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa muri Polisi y’u Rwanda Inspector of Police, Jeanne d’ Arc Mukandahiro yavuze ko aya mahugurwa, azafasha abapolisi kubonera ibisubizo ibibazo byose bijyanye n’ihohoterwa. Yakomeje avuga ko mu gihe bari muri aya mahugurwa, abapolisi bazaganira ndetse bakungurana n’ibitekerezo bityo bakabonera umuti uhamye ibibazo byose bijyanye n’ihohoterwa.