Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 7 barangije amasomo yo gutwara indege

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kanama 2014, bwa mbere mu Rwanda abasore 8 n’inkumi eshatu, bose hamwe bakaba 11 barangije amasomo yo gutwara indege. Muri abo bose uko ari 11 harimo abapolisi 7 barimo umukobwa umwe.

Aba banyeshuri bakaba aribo ba mbere barangije amasomo  nk’aya bigishirijwe mu Rwanda.

Aba banyeshuri bigishijwe n’ishuri “ Akagera Aviation”  mu gihe cy’amezi 13,  bize amasomo  atandukanye arimo gutwara indege, kumenya ikirere, gutwara indege mu ijoro n’andi masomo.

Aba banyeshuri bavuga ko n’ubwo bigiye mu Rwanda bafite ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Mnisiteri y’ibikorwa remezo  ushinzwe gutwara abantu n’ibintu  Alexis Nzahabwanimana wari witabiriye uwo muhango, yavuze ko iki ari kimwe mu bisubizo ku kayabo k’amafaranga atangwa n’igihugu ku bajya gufata amasomo nk’aya mu mahanga biga gutwara indege nto, hakaba hari n’abandi bari mu mahanga biga gutwara inini.

Yashimiye abarangije amasomo yabo, abasaba kuba intangarugero mu byo bazakora kuko aribo ba mbere  bigiye mu Rwanda gutwara indege.

Umwe mu bapolisi barangije aya masomo Umuhoza Clementine Miguera yavuze ko bahawe ubumenyi bukenewe cyane mu gihugu nk’u Rwanda kandi bizeye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, akizera ko we na bagenzi be bazafasha Polisi y’u Rwanda gukomeza gukaza umutekano mu kirere cy’u Rwanda.

Uyu muhango ukaba wari wanitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubuyobozi n’abakozi (DIGP A/P) Juvenal Marizamunda.