Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 65 bashoje amahugurwa bari bamazemo amezi abiri

Uyu munsi taliki 25/Nyakanga ,2014 mu ishuli rya polisi ry’i Gishali mu karere ka Rwamagana hashowe amahugurwa y’abapolisi 65 bari bamaze mo amezi  agera kuri abari.

Asoza kumugaragaro aya mahugurwa DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa bya polisi wari umushyitsi mukuru kuri uwo muhango yasabye abo bapolisi bari barangije amasomo ko baba intangarugero mu kazi kabo ka burimunsi bifashishije ubumenyi butandukanye bahawe mubijyanye no kongerera abapolisi ubumenyi butandukanye bwa gipolisi.

DIGP  Dan Munyuza akaba yibukije aba bapolisi ko bakomba kuba abalimu beza  bigisha abandi hirya no nino aho bakorera barwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’iterambere.

Aho ku ishuri rya Gipolisi  i Gishali DIGP  Dan Munyuza akaba yashoje andi mahugurwa y’abapolisi  573 bari bamazemo amezi abiri bihugura mubicyanye no kunoza akazi ka gipolisi ka burimunsi.

Umuyobozi w’ikigo cyapolisi cya Gishali ACP William Kayitare yashimiye abanyeshuli bashoje amahugurwa yabo ko baranzwe n’imyitwarire mwiza  ndetse bagaragaza ubumenyi buhagije mubijyane na kazi ka gipolisi haba mumvugo no mungiro (theory na practicals)

Aho yavuze ko  bijyane n’icyerekezo cy’ishuli rya gipolisi rya Gishali (PTS) ndetse na Polisi y’u 1Rwanda.

ACP Kayitare akaba yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga idahwema kubatera mubijyanye no kuzamura ubumenyi bw’abapolisi.