Abapolisi 60 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda bahagarariye bagenzi babo bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (traffic police) kuva kuwa mbere tariki ya 18 Ugushyingo bari mu mahugurwa y’iminsi itatu, aho barimo guhabwa ubumenyi ku bijyanye n’uko bagomba kunoza imikorere yabo, bacunga neza ibinyabiziga biba byafatiriwe kubera amakosa y’abashoferi, ibi binyabiziga bikaba biba bibitswe kuri za sitasiyo za Polisi hirya no hino mu turere.
Abari mu mahugurwa bakaba bazayakuramo ubumenyi butandukanye ndetse bikanatuma banarushaho kwakira abantu benshi mu gihe gito kubera amasomo bahabwa yo kwakira neza ababagana bityo bakabakemurira ibibazo ku buryo bwihuse.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda bakaba banahabwa ubumenyi ku ikoranabuhanga, bityo iyi gahunda y’ikoranabuhanga ikaba izabafasha kubona amakuru kuburyo bwihuse .
Baranahugurwa kandi mu bijyanye no gutahura amafaranga y’amahimbano akoreshwa mu kwishyura amande aba yaciwe ibinyabiziga akishyurwa mu mabanki atandukanye bikayateza igihombo. Abari mu mahugurwa nanone barahabwa ubumenyi no ku bijyanye no gutahura abajura biba amabanki hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi mu ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ushinzwe ibinyabiziga byafatiwe mu makosa yo mu muhanda Senior Superintendent (SSP), Gerard Mpayimana yavuze ko ubumenyi barimo guhabwa buzabafasha gutanga serivisi nziza abaza babagana kandi vuba.
Yakomeje avuga ko aya mahugurwa azafasha abapolisi ubwabo kongera ubumenyi bityo bikazatuma bakora akazi kabo by’umwuga nta makosa bakora mu kazi kabo.