Mu cyumba cy’inama cya Kigali Metropolitan Police ku Muhima, hatangiye amahugurwa y’abapolisi 54 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi ndetse no mu turere.
Aya mahugurwa azamara ibyumweru 2, akaba ari ayo kubongerera ubumenyi ku kwakira, kubarura, kubika, gufata neza no gutanga ibikoresho bya Polisi n’ibindi.
Mu muhango wo gutangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi ushinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Dennis Basabose yabwiye abayitabiriye kuzakurikirana neza amasomo bazahabwa, kuko aya mahugurwa azatuma bakora neza kurushaho akazi kabo.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi wungirije wa Polisi ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Stanley Nsabimana yavuze ko aya mahugurwa aziye igihe kandi ari ingenzi, kuko azatuma biyungura ubumenyi.
Yakomeje asaba ba bapolisi kujya bafata neza ibikoresho bashinzwe gucunga, bakuzuza neza amafishi yabyo, kandi nabo bakajya bikorera isuzuma mbere y’uko barikorerwa kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo kuko bituma buzuza inshingano zabo neza.
Kinyarwanda
English











