Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nzeri 2013, mu kigo gishinzwe amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda (Ethic center) kiri ku Kacyiru , hatangijwe amahugurwa y’iminsi itanu agenewe abapolisi 50 baturutse mu gihugu hose ,akaba afite insanganyamatsiko yo Gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurirwanya no kwita ku bahohotewe, akaba aterwa inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere(UNDP).
Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’umusigire ushinzwe abakozi n’iterambere muri Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Barthélemy Rugwizangoga akaba ahabwa n’abapolisi baturuka mu nzego zitandukanye za Polisi zifite aho zihuriye kurusha izindi ku gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Atangiza ayo mahugurwa, CSP Rugwizangonga, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa ku gitsina nyir’izina, ku mubiri, ku mutungo, mu bitekerezo n’ahandi,…byose bikaba bibangamira uburengenzira bw’ibanze bwa muntu n’ihame ry’uburinganire rigomba kuranga umuryango w’abantu. Yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari kimwe mu byaha isi ihanganye na byo muri ibi bihe bityo rikaba rigomba guhugurirwa no kwigwa na buri wese by’umwihariko abapolisi, bo bakaba banafite mu nshingano zabo kurikumira, kurirwanya no kwita ku barikorewe.
CSP Rugwizangoga yavuze kandi ko u Rwanda ruzwi ku isi nk’igihugu kizwiho kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina ndetse n’ibibazo byose birishamikiyeho.
Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda izi akamaro k’amahugurwa, akaba ariyo mpamvu iyaha umwanya wa mbere kuko afasha abapolisi kongera ubumenyi bwo kurwanya ihohoterwa n’ibindi bibazo bijyanye n’umutekano w’igihugu.
CSP Rugwizangoga yasoje abwira abitabiriye amahugurwa ko akwiye kubabera umusemburo wo gukarishya ubumenyi n’ubushobozi basanganywe ku nsanganyamatsiko yayo kandi ko bazaboneramo impamba ikenewe izababashisha kwita ku bahohotewe no gukurikirana abakekwaho ibyaha nk’ibi .
Superintendent Pelagie Dusabe, ushinzwe iterambere ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa agamije guha abayitabiriye ubumenyi bukwiye bwazatuma bakemura ibibazo bakira mu kazi kabo ka buri munsi, no kugirango muri rusange Polisi y’u Rwanda igere ku nshingano zayo mu birebana no kwita ku bahohotewe, ikirutaho kandi hakumirwe kandi hirindwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi umuryango nyarwanda urangwe n’uburinganire n’ituze.
Kinyarwanda
English











