Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 40 basoje amasomo ku kugenza ibyaha kinyamwuga

Ku itariki 2 Nyakanga, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye yasoje icyiciro cya kabiri cy’amasomo ku kugenza ibyaha kinyamwuga yakurikiwe n’abapolisi 40.
 
Ayo masomo yatanzwe mu gihe cy’amezi atandatu yari agamije  kongerera abo bapolisi ubumenyi mu kugenza neza ibyaha haba mu gihugu imbere,ndetse no hanze yacyo.
 
Ubwo yayasozaga, CP Namuhoranye yashimye abo bapolisi kuba barakurikiye neza ibyo bigishijwe, ndetse no kuba bararanzwe n’imyitwarire myiza mu gihe bamaze biga, hanyuma abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize, kandi bagasangiza bagenzi babo ubumenyi bungutse
.
Yagize ati,"Ubumenyi muvanye muri iri Shuri buri mu bumenyi bwo ku rwego rwo hejuru buritangirwamo, ku buryo; hashingiwe ku cyiciro barimo, ababuhawe baba abanyamwuga, n’abayobozi beza ba bagenzi babo."
 
CP Namuhoranye yakomeje avuga ko  yizera adashidikanya ko ubumenyi bahawe buzabashoboza kuzana impinduka nziza mu migenzereze y’ibyaha.
 
Yavuze ko mu byo bigishijwe uhereye ku itariki 8 Gashyantare harimo uburyo bwo kubaza abakekwaho gukora icyaha, uburenganzira bwabo, uburyo bwo kuzitira no kurinda ahabereye icyaha kugira ngo hatagira umuntu utabyemerewe uhinjira akaba yakwangiza ibimenyetso byacyo, gukusanya ibimenyetso by’icyaha, kukigenza, n’imyitwarire ukwiriye y’Umugenzacyaha.
 
Avuga ku byo iri Shuri abereye Umuyobozi ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange byiteze kuri abo bapolisi basoje ayo masomo, CP Namuhiranye yagize ati,"Turizera tudashidikanya ko  mugiye kuba imbarutso y’impinduka nziza mu gutanga ubutabera binyuze mu kugenza ibyaha kinyamwuga. Mukwiye kurangwa n’imyitwarire myiza mwirinda ruswa n’ibindi  byose binyuranije n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda."
 
Uyu muhango witabiriwe kandi  na Chief Superintendent of Police (CSP) Jean de Dieu Gatabazi, akaba ari Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID) ushinzwe kugenza ibyaha bikomeye.
 
Mu ijambo rye yibukije abo bapolisi ko bafite inshingano ikomeye yo gutanga ubutabera , bityo abasaba kwita no kuzirikana amahame ya Polisi y’u Rwanda kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye.