Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 387 basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Ukuboza nibwo abapolisi 387 barimo ab’igitsina gore 11 basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba.

Aya mahugurwa akaba yaberaga mu kigo cya Polisi kigisha ibijyanye no kurwanya iterabwoba-Counter Terror Training Centre (CTTC) kiri mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

Isozwa ry’aya mahugurwa ryaranzwe n’imyiyerekano yakozwe herekanwa ubuhanga mu kwirwanaho, mu rwego rwo guhashya umwanzi, guhosha imyigaragambyo no guhashya imitwe y’iterabwoba.

Muri aya mahugurwa bakaba barize amasomo arimo, guhosha imyigaragambyo, imyitozo ngororamubiri, imikoreshereze y’imbunda, n’ayandi.

Asoza aya mahugurwa Minisitiri w’umutekano, sheihk Musa Fazil Harelimana yavuze ko amahugurwa nk’aya ari igikorwa cyo kwigira ndetse no kwihesha agaciro.

Aha Minisitiri yasobanuye ko, ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano mu Rwanda mbere ya 1994, butigeze buha agaciro umuco wo kwigira ahubwo ko bwakoze ibishoboka byose bugatsema bamwe mu benegihugu.

Yakomeje avuga ko nyuma ya 1994 leta y’ubumwe yahananiye ko abanyarwanda bihesha agaciro banishakamo ibisubizo by’ibibazo bitandukanye birimo iby’umutekano.

Aha Minisitiri,  akaba yatanze urugero rwa Polisi y’ u Rwanda iharanira buri gihe guha abapolisi ubumenyi bityo kugira ngo ibashe kugera ku mutekano urambye kandi idategereje ko haza undi muntu kubiyikorera.

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarateguye aya mahugurwa kugira ngo abapolisi bakomeze guhabwa ubumenyi butuma babafasha kuzuza inshingano zabo kandi kinyamwuga.

Yavuze kandi ko nubwo mu Rwanda nta myigaragambyo iharangwa, ko ari ngombwa ko abapolisi  bahabwa ubumenyi bujyanye no guhosha imyigaragambyo dore ko kuri ubu Polisi ifasha  kubungabunga no kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye ku isi aho bakoresha bene ubu bumenyi bahosha imyigaragambyo.

Yasabye kandi abarangije aya mahugurwa kuzashyira mu ngiro ubumenyi bayavomyemo bityo kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo zaburi munsi kandi kinyamwuga.

Assistant Inspector of Police (AIP), Diane Mukundwa, urangije amahugurwa  akaba ari nawe wagize amanota menshi kurusha abandi muri icyo kiciro, yavuze ko yahungukiye ubumenyi butandukanye burimo kwirinda ubwe no kurinda abandi.

Yavuze kandi ko kuba umupolisikazi akora aya mahugurwa ari ibisanzwe kuko ikiba kigamijwe ari ukumuha ubumenyi bumufasha kunoza akazi akora.

AIP Eugene Bisengimana, undi mu polisi nawe urangije amahugurwa yavuze ko, yamubereye ingirakamaro, anasaba ko yajya ategurwa kenshi kugira ngo ubumenyi bayakuyemo bubashe kugera no kubandi bapolisi.