Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 33 basoje amahugurwa y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe

Mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 33 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, yari amaze ibyumweru bibiri atangirwa muri iri shuri.

Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umutwe w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF), hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubufatanye mu bikorwa byo kuzuza inshingano z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU). 

Mu ijambo yavuze asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko amahugurwa no kubaka ubushobozi biza mu myanya y’imbere muri Polisi y’u Rwanda nk’intego nyamukuru zayo zituma abapolisi bagira ubumenyi bubafasha kuzuza inshingano zabo imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Uyu munsi duteranye nk’Abanyafurika ngo twishimire umuhango wo gusoza aya mahugurwa, nk'igikorwa cy’ingenzi kibasha guhuza abafatanyabikorwa bo mu Karere kugira ngo bashyigikire ibihugu byugarijwe n’amakimbirane. Aya mahugurwa aragaragaza intambwe ifatika iganisha ku mahoro n’ituze muri Afurika.

DIGP Ujeneza yavuze kandi ko aya mahugurwa azifashishwa nk’umusingi w’ubufatanye no gushyira mu bikorwa ingamba zihuriweho ku mugabane.

Ati: “Amahoro n’umutekano mu Karere ashingira ku bushake bwa Politiki n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zihuriweho nk’aya mahugurwa. Nta gihugu ubwacyo, tutitaye ku bushobozi gifite, gishobora guhangana n’ibibazo by’umutekano cyonyine. Akamaro k’amahugurwa ahuriweho ni ntagereranywa…binyuze mu bufatanye nibwo dushobora kubona ibisubizo birenga imipaka.”

DIGP Ujeneza yavuze ko amateka y’intambara muri Afurika yerekana ko amacakubiri adusenya, kutagira ubumenyi n’ubushobozi bikadukoma mu nkokora ntitubashe gukemura amakimbirane uko bikwiye, bityo kunga ubumwe no kubaka ubushobozi nibyo rufunguzo rwo kubuza amakimbirane kuba karande.

Yashimiye umuryango wa EASF kuba warahisemo u Rwanda mu kwakira aya mahugurwa no gukomeza ubufatanye bukomeye na Polisi y’u Rwanda.

Commissioner Ali Said Bacar, uyobora Ishami rya Polisi muri EASF, yavuze ko umugabane w’Afurika n’Akarere by’umwihariko byahuye n’intambara n’amakuba menshi, nk’ikimenyetso cy’uko hakenewe uburyo bwo kubaka amahoro n’umutekano bitajegajega bibasha kugenzura no gukemura amakimbirane.

Yagaragaje ko mu gihe ibihugu biva mu gihe cy’intambara, ihohoterwa n’umutekano mucye, inzego z’umutekano zirimo Polisi ziza ku mwanya wa mbere mu nzira yo kubaka ubutabera, hashyirwa imbaraga mu kurinda abaturage gusubira mu makimbirane, hagaharurwa inzira iganisha ku mahoro arambye, umutekano n’iterambere.

Aya mahugurwa yasojwe uyu munsi yatangiwemo amasomo yo mu ishuri ndetse hakorwa n’imyitozo yo gucunga umutekano irimo n’usanzwe uhuza abapolisi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba uzwi nka ‘FTX’, akaba yaritabiriwe n’abapolisi bakomoka mu bihugu 8  by’Afurika ari byo; Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Sudani, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.