Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 30 bo mu Ishami ry’ Ubugenzacyaha basoje amahugurwa yo kurinda no gukusanya ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Abapolisi 30 bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe  ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID), ejo tariki ya 20 Werurwe basoje amahugurwa y’iminsi itanu ajyanye no kurinda no  gukusanya ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Abandi bapolisi bari bitabiriye aya mahugurwa harimo abo mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro.

Aya mahugurwa yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi ry’Igishali riri mu karere ka Rwamgana, akaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Leta zunze Ubumwe z’America, iki gihugu akaba ari nacyo cyatanze inzobere z’abarimu zatanze amasomo.

Mu gihe cy’iminsi itanu, abari bateraniye muri aya mahugurwa bakaba barahawe amasomo arimo, gufotora ahabereye icyaha, ubuhanga bwo gushakisha no gukusanya ibimenyetso n’andi.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Juvenal Marizamunda, mu ijambo rye ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, yasabye abayarangije kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bayavomyemo, bityo kugira ngo babashe gukora neza akazi kabo kandi kinyamwuga.

DIGP Marizamunda yagize ati, “Mugomba gushyira mu bikorwa ubumenyi mukuye hano kandi mujye buri gihe muharanira kwijijura no kunguka ubundi bumenyi kugira ngo mubashe gukora akazi kanyu neza kandi kinyamwuga”.

Umwe mu batanze amasomo, Jason Coffe, yashimye umurava n’ubwitange bwaranze abapolisi, avuga ko bene aya  mahugurwa ari ingenzi ndetse azanafasha abayasoje gukora akazi kabo neza.

Polisi ikomeje inzira yayo yo kongerera abapolisi ubumenyi butandukanye dore ko ibona ko ubumenyi ari inkingi izafasha Polisi kugera ku ntumbero yayo yo gutuma abatuye mu Rwanda bumva batekanye, bagira uruhare mu bikorwa by’umutekano ndetse no kuba abanyarwanda bafitiye ikizere Polisi.

Uretse kuba Polisi ifatanya n’ayandi mashuri makuru mu by’uburezi, haba ayo mu karere no hirya yako, kuri ubu ifite amashuri makuru atatu, National Police College riri mu karere ka Musanze, Police Training School (PTS) riri mu karere ka Rwamagana ndetse n’Ishuri ritanga ubumenyi bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba (Counter Terror Training Centre), riherereye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera