Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 30 bitabiriye amahugurwa yo kurwanya inkongiz’umuriro

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda  ku  Kacyiru, abapolisi 30 batangiye abahugurwa azamara  iminsi 10 kubijyanye no kurwanya inkongi z’umuriro.

Abitabiriye amahugurwa bakaba baturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID),abandi baturuka mw’ishami rya rya Polisi rishinzwe gupima ibimenyetso bifasha mu bugenzacyaha (KFL), hakaba ndetse hari n’abandi bapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya imiriro.
 
Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku bapolisi. IGP Emmanuel K Gasana yakomeje avuga ko aya mahugurwa  ari urufunguzo rw’ingenzi mu kongera ubushobozi mu mategeko afasha abapolisi  kugenza ibyaha.
 
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko  inkongi z’umuriro zangiza ibikorwa remezo birimo amazu ndetse zikangiza n’ibidukikije bigatuma habaho ubutayu.

IGP Emmanuel yakomeje avuga ko inkongi z’umuriro zitwara ubuzima bw’abantu ndetse akaba ari n’ikibazo gikomeye ku bukungu bw’igihugu, akaba ariyo mpamvu hakenewe abantu bafite ubumenyi buhagije mu kuzimya inkongi z’umuriro.

Yagize ati”Aya mahugurwa ni imwe mu nzira zizadufasha guhangana n’ikibazo cy’inkongi z’umuriro no kugenza ibyaha biba byateye iyo nkongi ndetse no kubahiriza amategeko.”

Yasoje abwira abitabiriye amahugurwa ko ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa buzabafasha mu kazi  kabo  no kurangiza inshingano zabo neza mu kazi bashinzwe.

Abari mu mahugurwa  bakaba bazibanda ku bijyanye n’inkongi z’imiriro,gufata neza ibimenyetso by’ahabereye inkongi no kubika neza ibimenyetso kugira ngo bibafashe mu kumenya icyateye iyo nkongi y’umuriro ndetse no gufata neza abagizweho ingaruka n’inkongi z’umuriro.

Aya mahugurwa akaba aza atangwa n’impuguke mu by’inkongi z’umuriro witwa Jerry O’ Brien ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.