Amahugurwa yo kurwanya no gukumira imiti n’ ibicuruzwa by’ibyiganano, yari amaze iminsi ine abera mu mugi wa Kigali, yasojwe none tariki ya 24 Nyakanga, abari bayateraniyemo bakaba biyemeje gukoresha ubumenyi bayavomyemo, barushaho kurwanya icuruzwa n’ikwirakwiza ry’ibi bicuruzwa.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamahanga Interpol, akaba yari yitabiriwe n’abapolisi 30.
Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abafatanya bikorwa ba Polisi barimo’abakozi b’inego zitandukanye nka: Minisiteri y’ubuzima, ab’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro n’izindi, abakora mu kigo k’igihugu cy’ubuziranenge n’ibindi.
Asoza aya mahugurwa, Commissioner of Police (CP) Cyprian Gatete, imikoranire myiza iranga Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamhanga, mu bikorwa bitandukanye bigamije kurwanya no gukumira ibyaha cyane ibyambukiranya imipaka.
Yavuze ko bene iyi mikoranire ari ingenzi kandi igomba gukomeza hagati y’impande zombie bityo kugira ngo ibyaha by’icuruzwa ry’imiti n’ibindi bicuruzwa bibashe gukumirwa.
Yagize ati, “Buri gihugu cyangwa umugabane, uko waba ungana kose ntabwo ushobora kwifasha ubwawo kurwanya ibyaha by’iki kinyejana dore ko ababikora usanga babikorana amayeri menshi banifashisha ndetse ikoranabuhanga. Ningombwa ko ibihugu cyane inzego za Polisi zirushaho gukorana ku buryo buhuraho, zihanahana amakuru agamije kuburizamo bene ibi byaha no gufata ababikora.”
CP Gatete yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guha no kongerera ubumenyi abapolisi, nka bumwe mu buryo bwo kurushaho guhangana n’ibyaha kandi kinyamwuga.
Yasabye abapolisi barangije aya mahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bayakuyemo bityo kugira ngo ibyaha bijyanye n’icuruzwa ndetse n’ikwirakwiza ry’imiti n’ibicuruzwa by’ibyiganano bikumirwe.
CP Gatete yagize ati, “Muzakoreshe neza ubumenyi mukuye aha ndetse muzanakomeze kwihugura mukora ubushakashatsi kugira ngo mukarishye ubumenyi. Ibi nibyo bigomba kubaranga dore ko ari bwo buryo mwabasha gutahura amayeri y’abakora bene ibi byaha.”
Mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira icuruzwa n’ikwirakwiza ry’imiti ndetse n’ibicuruzwa by’ibyiganano, Polisi y’u Rwanda yashizeho ishami rishinzwe by’umwihariko guhangana na bene ibi byaha.
Umuyobozi muri INTERPOL, ushinzwe kurwanya ibicuruzwa by’ibyiganano, Ellis Micheal, yashimye umurava n’ubwitange abapolisi bagaragaje bakurikirana aya mahugurwa.
Ellis yashimye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije kurwanya no gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’imiti n’ibindi bicuruzwa by’ibyiganano.
Uyu muyobozi yashimye kandi ubunyamwuga buranga abapolisi b’u Rwanda, aho bari mu kazi haba mu Rwanda ndetse no mu butumwa bw’amahoro. Yakomeje avuga ko Polisi mpuzamahanga yiteguye gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kongerera abapolisi ubumenyi.
Kinyarwanda
English











