Abapolisi mirongo itatu bakorera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, mu mashami atandukanye,bari mu mahugurwa ajyanye no kubongerera ubumenyi mu gutanga serivisi nziza.
Aya mahugurwa azamara iminsi itanu,ni ukuvuga kuva ku itariki 19 kugeza ku ya 23 Mutarama.
Yafunguwe ku mugaragaro ku itariki 19 Mutarama na Chief Supt. of Police (CSP),Uwimana Safari,Umuyobozi w’ishari rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa,igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda,ku Kacyiru.
Aya mahugurwa ari gutangwa n’abakozi baturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA).
CSP Safari yavuze ko aya mahugurwa agamije guha abapolisi ubumenyi bwisumbuyeho mu gutanga serivisi nziza.
Yagize ati,‘’Polisi y’u Rwanda iganwa n’abantu benshi baba bashaka serivisi zitandukanye.Kubera ko n’ubundi mu ntego za Polisi harimo gutanga serivisi nziza,kwongerera ubumenyi abapolisi ni ngombwa kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo.’’
Yavuze ko intego ari guhugura abapolisi magana abiri na cumi mu gihugu cyose.
Mu byo bazigishwa harimo,ubusobanuro bwa serivisi nziza, umumaro wayo,uburyo bwiza bwo kuvugana n’abashaka serivisi,haba mu biro ndetse no kuri telefone,n’uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’usaba serivisi.
CSP Safari yabwiye abari mu mahugurwa kuyakurikira neza kugira ngo biyungure ubumenyi buzabashoboza kurushaho gutanga serivisi nziza.
Kinyarwanda
English











