Tariki ya 18 Ugushyingo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hatangiye , amahugurwa y’iminsi icumi ku kuzimya inkongi z’imiriro. Abitabiriye amahugurwa ni abapolisi 30, bakaba baraturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID),abandi baturuka mw’ishami rya Polisi rishinzwe gupima ibimenyetso bifasha mu bugenzacyaha (KFL), hakaba ndetse hari n’abandi bapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya imiriro.
Abari mu mahugurwa barahabwa amasomo ku bijyanye n’inkongi z’imiriro,gufata neza ibimenyetso by’ahabereye inkongi no kubika neza ibimenyetso, kugira ngo bibafashe mu kumenya icyateye iyo nkongi y’umuriro ndetse no gufata neza abagizweho ingaruka n’inkongi z’umuriro.
Aya mahugurwa akaba atangwa n’impuguke mu by’inkongi z’umuriro witwa Jerry O’ Brien ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.
Abari muri ayo mahugurwa rero bakomeje gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, aho bakora imyitozo y’ ubumenyingiro ku kuzimya inkongi z’imiriro.