Kuri uyu wagatatu taliki 6,Ugushyingo ,2014 mu ishuri rya Polisi riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana hashojwe amahugurwa y’abapolisi 28 bari bamaze mo ukwezi kumwe.
Asoza kumugaragaro aya mahugurwa umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda wari umushyitsi mukuru kuri uwo muhango yasabye abo bapolisi bari barangije amasomo ko bazaba intangarugero mu kazi kabo ka burimunsi bifashishije ubumenyi babonye.
Mu masomo bize bakaba barize amategeko,gukoresha amakarita,bize kandi amategeko agenga abakozi b’umuryango w’abibumbye,no gukemura amakimbirane.
Abasoje amahugurwa bakaba baraturutse mu mu gihugu cya Uganda, Kenya, Ethiopia n’u Rwanda rwakiriye amahugurwa.
Yashimiye Ishuri rya Gishali na Polisi y’u Rwanda uruhare bagira mukubaka amahoro mukarere ndetse no hanze yako.
DIGP Munyuza akaba yibukije aba bapolisi ko bagomba kuzaba abalimu beza bazigisha abandi bapolisi basize mu bihugu baturukamo.
Yashimiye EASF kandi kuba yarahisemo ko ayamahugurwa abera mu Rwanda maze ashimira abakoze amahugurwa n’abarimu babaigishije.
Assistant Commissioner of Police Keysay Gebre wari uhagarariye umutwe wa Polisi zo mukarere EASF yashimye uburyo amahugurwa yateguwe avuga ko EASF igomba kubaka ubushobozi bw’abapolisi kugirango ibashe gutabara mu karere aho bitabajwe.
Yavuze ko EASF ishima Polisi y’urwanda n’ubuyobozi bwarwo uruhare rugira mu kubaka amahoro mu karere no hanze y’akarere.
Superintendent Etima Twaha Maula wari uhagarariye abanyeshuri bahuguwe yashimiye Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ishuri,maze avugako amahugurwa yari ingirakamaro kuko bungukiyemo byishi birimo guhosha amakimbirane, avuga ko ubumenyi bahakuye bazabusangiza bagenzi babo basize mu bihugu baturukamo.
Yavuze ko ubwo basuraga urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali bahakuye isomo ko bagomba kujya bigisha abaturage bo mubihugu baturukamo uburyo bakwiye kwirinda amakimbirane.
Kinyarwanda
English











