Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 25 bitabiriye icyiciro cya 2 cy’amahugurwa yo kunoza imikorere y’akazi kabo

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2014, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiye amahugurwa y’icyiciro cya kabiri cy’abapolisi 25 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, kikaba kizamara  y’iminsi 5.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’inzobere zaturutse mu gihugu cy’u Budage kubera ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi muri rusange na Polisi z’ibi bihugu by’umwihariko.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’umusigire ushinzwe abakozi n’iterambere muri Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP)  Barthélemy Rugwizangoga, akaba yashimiye igihugu cy’u Budage muri rusange na Polisi y’icyo gihugu, akaba yavuze ko aya mahurwa aje asanga andi yayabanjirije maze ashima intambwe nziza n’ubufatanye burangwa hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Aya mahugurwa aje kandi akurikira andi yahawe abapolisi b’u Rwanda n’abandi bo muri aka karere, yo gukumira no kurwanya iterabwoba, akaba yaratangiwe muri Kenya no muri Tanzaniya.

CSP Rugwizangoga  yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuzayakurikirana neza, bakongera ubumenyi bwabo mu  gushakisha ibimenyetso , gukora iperereza,no  guhanahana amakuru n’ ubunararibonye hagati yabo ubwabo dore ko banakorera mu turere dutandukanye.

Frank Willecke  ukuriye abarimu bazatanga amasomo, yavuze ko amasomo azatangwa ari ay’ibanze ku gushaka ibimenyetso no gukora iperereza.

Yavuze ko kandi abari muri aya mahugurwa bazigishwa uko bagenza ibyaha, gukusanya no kubika ibimenyetso, uko umupolisi yitwara iyo ari kubaza ukekwaho icyaha, n’andi masomo atandukanye.