Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 25 batangiye amahugurwa y’uburyo bwo kunoza imikorere yabo

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2014, icyiciro cya mbere cy’abapolisi 25 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, cyatangiye amahugurwa y’iminsi 5 agamije kubongerera ubumenyi no kurushaho kunoza no gutunganya imirimo yabo ya buri munsi, akaba ari kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’inzobere zaturutse mu gihugu cy’u Budage kubera ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi muri rusange na Polisi z’ibi bihugu by’umwihariko.

Atangiza aya mahugurwa, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda (DIGP/AP) Juvenal Marizamunda yashimiye igihugu cy’u Budage muri rusange na Polisi y’icyo gihugu by’umwihariko kubera ubufasha cyane cyane mu mu guhugura abapolisi badahwema gutera Polisi y’u Rwanda, dore ko aya mahugurwa aje akurikira andi yahawe abapolisi b’u Rwanda n’abandi bo muri aka karere, yo gukumira no kurwanya iterabwoba, akaba yaratangiwe muri Kenya no muri Tanzaniya.

Aha DIGP Marizamunda yagize ati:” Amahugurwa nk’aya aba yerekana ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, kandi guhugura abapolisi bacu bibongerera ubushobozi bo ubwabo, na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, tugamije kugera ku ntego twihaye yo gukumira no kurwanya ibyaha, byose bigamije guharanira ko abanyarwanda n’abaturarwanda baba mu gihugu gitekanye”. Yakomeje avuga ko ubu bufatanye bunatuma habaho guhanahana ubunararibonye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

DIGP Marizamunda yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuzayakurikirana neza, bakongera ubumenyi bwabo ku gushakisha ibimenyetso no gukora iperereza, bagahanahana ubunararibonye hagati yabo ubwabo dore ko banakorera mu turere dutandukanye, aha akaba yagize ati:”Nimukurikira amasomo yanyu neza, ndizera nta shiti ko ubumenyi muzakura hano buzabafasha gukora akazi kanyu neza kurushaho”.

Ukuriye abarimu bazatanga amasomo Reiner Harms, yavuze ko amasomo azatangwa ari ay’ibanze ku gushaka ibimenyetso no gukora iperereza.
Akaba yagize ati:”Aya mahugurwa azatuma barushaho kumenya uko bakora akazi kabo neza no kugenza ibyaha mu buryo bwa kinyamwuga”.

Abari muri aya mahugurwa bakaba bazigishwa uko bagenza ibyaha, gukusanya no kubika ibimenyetso, uko umupolisi yitwara iyo ari kubaza ukekwaho icyaha, nandi masomo atandukanye.