Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri, mu Karere ka Rubavu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze yo gucunga umutekano wo mu mazi, yari amaze ukwezi n’igice abera mu kiyaga cya Kivu.
Yitabiriwe n’abapolisi 25 bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, bahawe amasomo atandukanye arimo; Ubumenyi bwo koga, ubunararibonye n’ubutabazi bwo mu mazi, Ubumenyi mu gukumira no kurwanya inkongi, Ubutabazi bw’ibanze, Imyitwarire mbonezamurimo na disipuline, imikorere ya moteri y’ubwato n’andi atandukanye.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yavuze ko aya mahugurwa ategura abapolisi bo muri iri shami gukora ibikorwa byo kubungabunga umutekano aho ariho hose mu mazi no gukomeza ku bindi byiciro by’amahugurwa yisumbuye.
Yagize ati: “Bahawe amasomo atandukanye abaha ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha mu buryo bwa kinyamwuga amazi mu bijyanye no koga, gukoresha ubwato n’imikorere ya moteri yabwo by’umwihariko bituma babasha kuzuza neza inshingano zabo zo gucunga umutekano wo mu mazi.”
ACP Mwesigye yasabye abasoje amahugurwa gukomeza kurangwa na disipuline ngo kuko ibyo bakora byose mu gihe ntayo bafite ntacyo byatanga, abashishikariza kuzihatira gushyira mu bikorwa ibyo bize kinyamwuga kandi bagahora biteguye kwitabira n’andi mahugurwa mu rwego rwo kuzamura ubumenyi.
SOMA NA: Abapolisi barakataje mu myitozo y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu mazi