Abapolisi 25 basoje, kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama, amahugurwa mu byo gucunga umutekano wo mu Kirere, yari amaze ibyumweru bibiri atangirwa mu Kigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo Kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Training Center-CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Jandarumori y’u Bufaransa, umutwe wihariye ushinzwe gutabara aho rukomeye (Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale-GIGN) yasojwe ku mugaragaro n’umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano.
DIGP Sano yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi mu kuzamura ubushobozi bw’abapolisi mu gucunga umutekano wo mu kirere.

Yagize ati: ‘‘ingendo zo mu kirere ni kimwe mu bikwiye kwitabwaho hacungwa umutekano muri iki gihe, ibiwuhungabanya, kudakurikiza amategeko, iterabwoba n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga bigenda byiyongera bigasaba kuba maso, kwitegura neza, ubumenyi buhagije no gukorera hamwe.’’
Yakomeje agira ati: “Iyi gahunda y’amahugurwa ifasha mu kuzamura ubushobozi bw’abapolisi kuko abafasha mu kurinda ikirere ubwacyo no kubungabunga umutekano ndetse n’ibikorwa bigikorerwamo.”
DIGP Sano yagaragaje ko kongerera ubushobozi abapolisi ari gahunda ikomeza kandi y’igihe kirekire bigendanye n’uko ibibazo by’umutekano waba uwo mu kirere n'ahandi bikomeza kwiyongera.

Yashimiye abapolisi bitabiriye aya mahugurwa, abasaba gukomeza kwihugura, gukorera hamwe, no gukoresha ubumenyi bungutse mu kazi ka buri munsi ku bw’umutekano w’abaturarwanda nk’inshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda, ashimira n’abarimu batanze amahugurwa ku bw’ubwitange n’umurava bagaragaje.
Commissioner of Police (CP) William Kayitare, uyobora Ikigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, yavuze ko gushimutwa kw’indege bikiri ikibazo gikomeye ku Isi, bityo ko bisaba abashinzwe umutekano kuba baratojwe neza, bafite disipuline kandi bashoboye gutabara mu buryo bwa kinyamwuga, asaba abasoje amahugurwa kuzarangwa n'imyitwarire myiza, ubushishozi no gufata ibyemezo nyabyo.
Mu gihe cy’ibyumweru 2 bamaze bahugurwa, bize amasomo atandukanye arimo; umutekano wo mu kirere, kurwanya ishimutwa ry’Indege, kugenzura indege no kurinda abazirimo mu gihe bagize ikibazo, itumanaho mu kirere, Kwifashisha ibikoresho by’ubutabazi n’andi atandukanye abaha ubumenyi bwihariye mu byo gucunga umutekano wo mu kirere.



Kinyarwanda
English











