Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 25 basoje amahugurwa ku ikoranabuhanga rya mudasobwa

Abapolisi b’u Rwanda 25, kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nzeri,  basoje amahugurwa y’ukwezi kumwe ,aho bahawe ubumenyi ku ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa.

 Aya mahugurwa yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Abapolisi bayarangije bakaba barahawe amasomo ajyanye no gusana mudasobwa, ajyanye na murandasi (internet) n’andi atandukanye.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishuri rikuru ryigisha ikoranabuhanga (Tumba College of Technology), iri shuri akaba ari naryo ryatanze abarimu batanze amasomo muri aya mahugurwa.

Abapolisi barangije aya mahugurwa, batoranijwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yashimye imikoranire myiza n’iri shuri.

IGP Gasana akaba yagaragaje ko ubumenyi mu ikoranabuhanga ari ngombwa ku bapolisi kuko bifasha gutahura no kuburizamo ibikorwa by’abanyabyaha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagize ati, “Turi mu gihe isi yose kimwe n’u Rwanda duhangayikishijwe n’ibyaha bigenda bihindura isura aho ababikora bifashisha ikoranabuhanga. Kugira ngo rero tubashe guhangana nabyo ningombwa ko abapolisi bahabwa bene ubu bumenyi.”

IGP Gasana yanavuze kandi ko Polisi yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga dore ko nk’uko yakomeje abyivugira, Polisi y’u Rwanda  ifite ishami rishinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga.

Yakomeje kandi asaba abapolisi gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa kugira ngo babashe gufasha Polisi kugera ku nshingano zayo zo kubumbatira umutekano w’abanyarwanda.

Umuyobozi wa Tumba College of Technology, Engineer Pascal Gatabazi, yashimye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda igira mu guha no kongerera abapolisi ubumenyi cyane cyane mu ikoranabuhanga.

Yavuze ko ishuri abereye umuyobozi ryiteguye gukomeza gufatanya na Polisi, riha ubumenyi butandukanye abapolisi mu ikoranabuhanga.

Assistant Inspector of Police Ndayambaje Theophile, umwe mu barangije aya mahugurwa yavuze ko we na bagenzi be bayungukiyemo byinshi batari bazi ndetse ko bizanabafasha gukora no kunoza akazi kabo ka buri munsi. Yasabye ko bene aya mahugurwa yajya aba kenshi kugira ngo n’abandi bapolisi babashe kuyitabira.